Malawi: Abashaka gufasha abanyamahanga barimo Abanyarwanda kubona indangamuntu baburiwe

Sangiza iyi nkuru

Impuguke mu bijyanye n’uburere mboneragihugu ziri kugira inama abaturage ba Malawi yo kudafasha abanyamahanga kubona indangamuntu mu gihe iki gikorwa cyo kuzitanga gikomeje kuri uyu wa gatatu, itariki 24 Gicurasi 2017.

Paul Kyenda, wo mu Ikigo cy’Igihugu cy’Uburere Mboneragihugu (Nice), akaba n’umuhuzabikorwa w’Akarere ka Mchinji, yatangaje ko gufatwa ufasha umunyamahanga kubona indangamuntu bihanishwa igifungo cy’imyaka 5 hiyongereyeho n’imirimo y’agahato ndetse n’amande ya miliyoni y’amafaranga akoreshwa muri Malawi.

Yakomeje agira ati: “ Bamwe mu Banyamalawi bafite ingeso yo gufasha abanyamahanga kubona ibyo batemerewe kubona, none iyi ni gasopo kuri bo ,”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Nyasatimes ikomeza ivuga ko abanyamahanga biganjemo Abanyarwanda, Abarundi, Abanya-Zambia n’Abasomali ari bo benshi bari gushaka gufata indangamuntu za Malawi batabyemerewe, aba kandi ngo bakaba bari mu turere dutandukanye tw’igihugu ndetse banavuga indimi gakondo zo muri iki gihugu.

Akarere ka Mchinji, ni akarere ko ku mupaka gakataje mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi, kakaba ari kamwe mu twatangiriyemo igikorwa cyo kwiyandikisha ku bujuje imyaka 16 n’abandi bakeneye indangamuntu kizakomereza no mu tundi turere.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *