MCHW7724-1110x630

Malawi: Abayobozi muri komisiyo y’amatora bafunzwe bashinjwa kugerageza uburiganya mu matora aheruka

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo muri Malawi yataye muri yombi abayobozi umunani muri komisiyo y’amatora bakekwaho gushaka guhindura ibyavuye mu matora mu gihe kubara amajwi bikomeje nyuma y’amatora yo ku wa Kabiri ushize.

Mu itangazo rye, umuvugizi wa polisi, Peter Kalaya, yavuze ko abayobozi umunani ba komisiyo y’amatora barimo umwanditsi w’amakuru ndetse n’umuyobozi wo hejuru batawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu bafatiwe mu gace k’icyaro k’umurwa mukuru Lilongwe kitwa Nkhoma.

Kalaya yagize ati: “Kugeza ubu, twatangiye iperereza kugira ngo tumenye ikibyihishe inyuma n’uwo byari kugirira inyungu. Turahamagarira abaturage gukomeza gutuza mu gihe tugitegereje ibizava mu matora.”

Ku wa Kabiri, miliyoni 7 z’abaturage bujuje ibisabwa ba Malawi bagiye mu matora gutora perezida mushya, abadepite ndetse n’abajyanama bagomba kuyobora igihugu mu myaka itanu iri imbere.

Icyakora, kuva icyo gihe, Komisiyo y’amatora ya Malawi (MEC) ntiratangaza n’igice na kimwe cy’ibyavuye mu matora, ibinengwa n’abafatanyabikorwa b’amatora bakomeye ubu bahatira komisiyo gushyira ahagaragara ibyavuyemo.

Abashinzwe amatora muri Malawi bavuze ko gutinda byatewe n’ibibazo bya network ariko bari kubikemura.

Perezida uriho ubu, Lazarus Chakwera wo mu ishyaka Malawi Congress Party (MCP) arashaka kongera gutorwa, mu gihe uwahoze ari perezida, Arthur Peter Mutharika w’ishyaka Demoçratic Progressive Party (DPP) ari we bahanganye ukomeye muri aya matora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *