Uwahoze ari Perezida wa Malawi, Peter Mutharika ubu niwe uri imbere cyane mu majwi mu matora ya perezida yabaye mu cyunweru gishize, ukurikije bibiri bya gatatu by’uturere tumaze gutangaza ibyavuye mu matora by’agateganyo.
Mutharika, w’imyaka 85, amaze kugira amajwi hafi 66% mu majwi yemewe amaze kubarurwa kugeza ubu, mu gihe umukurikiye bya hafi, Perezida uri ku butegetsi Lazarus Chakwera, w’imyaka 70, ari inyuma n’amajwi hafi 24%.
Ibyavuye mu matora bimaze gutangazwa kugeza ubu bigaragaza ko Mutharika yatsinze mu duce tuzwi ko twiganjemo abashyigikiye Chakwera, turimo no mu murwa mukuru Lilongwe, no mu mujyi wa Nkhotakota uri rwagati mu gihugu.


