Umugabo w’imyaka 32 wo mu gihugu cya Malawi ari hagati y’urupfu n’ubuzima nyuma yo kwikata udusabo tw’intanga, ubu akaba arimo gukurikiranwa n’abaganga mu Bitaro by’Akarere ka Dedza aho yoherejwe nyuma yo kwakirwa mu Kigo nderabuzima cya Chikuse.
Ni umugabo bivugwa ko yaba afite ikibazo cyo mu mutwe, ndetse abashinzwe kumurinda babwiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu ko ibi bibazo byo mu mutwe yaba yarabitewe no kunywa urumogi.
Avuga kuri iki kibazo cyo mu mutwe, umujyanama mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, Herbert Chawinga, yagaragaje impungenge z’uko iki kibazo cye cyaba cyititabwaho uko bikwiye.
Uyu avuga ko ibitaro kuri ubu birimo kumuvura ikibazo yagize ku mubiri, ariko iyo ikibazo cye cyo mu mutwe cyitabwaho iyi mpanuka yo kwica udusabo tw’intanga kiba kitaravutse.
Ati “Icyo abari bazi ko uyu mugabo afite ibibazo by’ibiyobyabwenge bagombye gukora ni ukumujyana mu bitaro ibyo ari byo byose yashoboraga gusuzumirwamo, agashyirwa muri gahunda zimwe na zimwe zisubiza mu buzima busanzwe ababaswe n’ibiyobyabwenge kandi bakamenya niba agomba kuvurwa indwara zo mu mutwe ziterwa ibiyobyabwenge.”
Yongeyeho ko niba Ibitaro bya Dedza bidafite ubushobozi bwo kwita kuri izi ndwara zo mu mutwe bari kumwohereza ku b9ndi bitaro nka St. John of God Addiction Recovery Center byo muri Lilongwe, cyangwa Zomba Mental Hospital.
Yakomeje agira ati “ None reba ibyabaye, baramurebera yidegembya ari mu kaga kugeza ubwo yibabaje cyane mu by’ukuri, aba ari bwo bamujyana ku bitaro.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


