Malawi: Umurundi w’imyaka 28 yishwe atwitswe n’agatsiko k’abantu bariye karungu

Sangiza iyi nkuru

Umurundi w’imyaka 28 wabaga mu gihugu cya Malawi mu mpera z’icyumweru gishize yishwe n’abaturage bariye karungu bamushinja gucuruza ibice by’abantu.

Ibi byabereye kuwa Gatanu ushize mu gihugu cya Malawi mu gace kitwa Kambilondjo aho bivugwa ko uyu Murundi yishwe atwitswe n’agatsiko k’abantu bari barakaye bamushinja gucuruza ibice by’abantu.

Ikinyamakuru Nyassa Times cyo muri iki gihugu, yavuze ko uyu Murundi witwa Andre John yashinjwaga ubu bucuruzi nyuma y’aho hatorewe umurambo w’umwana w’umukobwa wasanzwe udafite ibice bimwe by’umubiri.

Igipolisi cya Malawi kiratangaza ko ako gatsiko kakoze ubu bwicanyi ari ak’abantu ngo bari barakaye bahise batwika inzu uyu murundi yashinjwaga gukoreramo ubwo bucuruzi butemewe n’amategeko.

Ako gatsiko ngo kakaba karanatwitse imodoka y’uyu murundi ndetse kanatwika imodoka y’umuturanyi ushinjwa guhishira uyu murundi nk’uko Nyassa Times isoza inkuru yayo ivuga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *