Malayika waherukaga kurahirira kuba umufana wa APR FC yasabye imbabazi aba-Rayon

Sangiza iyi nkuru

Umu-hooligan wa Rayon Sports Malayika waherukaga kurahirira kuba umufana wa APR FC, yatangaje ko yisubiye kuri iki cyemezo avuga ko yafashe kubera ubusinzi; asaba imbabazi abafana ba Rayon Sports.

Ku Cyumweru tariki ya 17 Mata ni bwo Malaika yagaragaye yambaye umwambaro w’umukara n’umweru, ari kumwe na bamwe mu ba-hooligan ba APR FC barangajwe imbere na Nyiragasazi.

Uyu mukobwa wagaragaye ku mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona APR FC yatsinzemo Bugesera FC igitego 1-0, yavuze ko yahisemo kuba umufana w’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu nyuma y’igihe kirekire yarabuze ibyishimo muri Rayon Sports.

Ati: “Ibyishimo birahenda, ndi umufana wa APR FC kumugaragaro. Agahinda tumaranye iminsi urakazi, nguyu na Nyiragasazi turi kumwe, ni inshuti yanjye, umuntu amenya iminsi amaze ku Isi ntamenya iyo asigaje, umuntu aba agomba kwishima agihumeka, niba narabuze ibyishimo aho nabishakiraga, nk’aba mbibonye ahandi ni ibyo.”

Kuri uyu wa Mbere Malayika yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sports, avuga ko akiri umukunzi wa Rayon Sports ndetse ko ibyo yavuze yabikoreshejwe n’inzoga.

Ati: “Ntabwo nagiye ndahari kandi ndasaba n’imbabazi aba-Rayon bose muri rusange, n’abayobozi banjye. Biriya bintu nabitewe n’agacupa, ndanarisezeye cyane ko ari ryo ryankoresheje amakosa.”

Uyu mukobwa yavuze icyemezo cyo kwisubira yafashe kidafite aho gihuriye n’abamuteye ubwoba.

Ati: “Nabitewe n’icupa, imbabazi ndazisaba abarayon bose muri rusange. Njye nagiye gushyigikira APR FC ngo itsinde kuko aho kugira ngo Kiyovu itware igikombe, APR FC yagitwara.”

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Malayika waherukaga kurahirira kuba umufana wa APR FC yasabye imbabazi aba-Rayon
    Muri APR nta birara byo mu migina dushaka uwo nta discipline Ya APR yashobora amacupa yirirwa atera abantu mu migina turamuzi ni cyirara nabamuzanye muri APR bajye bashishoza bareke ku recruta ibirara.murakoze

    1. Malayika waherukaga kurahirira kuba umufana wa APR FC yasabye imbabazi aba-Rayon
      Konumva ntaho mutaniye wamenye Ute kwarikirara mwahuriyehe

    2. Malayika waherukaga kurahirira kuba umufana wa APR FC yasabye imbabazi aba-Rayon
      Konumva ntaho mutaniye wamenye Ute kwarikirara mwahuriyehe

    3. Malayika waherukaga kurahirira kuba umufana wa APR FC yasabye imbabazi aba-Rayon
      Konumva ntaho mutaniye wamenye Ute kwarikirara mwahuriyehe

    4. Malayika waherukaga kurahirira kuba umufana wa APR FC yasabye imbabazi aba-Rayon
      Konumva ntaho mutaniye wamenye Ute kwarikirara mwahuriyehe

  2. Malayika waherukaga kurahirira kuba umufana wa APR FC yasabye imbabazi aba-Rayon
    Muri APR nta birara byo mu migina dushaka uwo nta discipline Ya APR yashobora amacupa yirirwa atera abantu mu migina turamuzi ni cyirara nabamuzanye muri APR bajye bashishoza bareke ku recruta ibirara.murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *