Mali yashinje Algeria gucumbikira ibyihebe biyizengereje

Sangiza iyi nkuru

I New York, ahabereye inama ya 79 isanzwe y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Colonel Abdoulaye Maïga, umunyamabanga wa Leta, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu no kwegereza ubuyobozi abaturage, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Mali, yikomye Algeria.

Uhagarariye Mali yashinje abadipolomate ba Algeria gucumbikira abaterabwoba.

Ati: “Turabona kwivanga gukomeye mu bibazo by’imbere muri Mali. Kuva Amasezerano ya Algeria yarangira ku itariki ya 25 Mutarama 2024, Mali yagaragaje icyifuzo kimwe gusa kuri yo, ko roho yayo (ayo masezerano)iruhukira mu mahoro. Bwana Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, amasezerano yarapfuye neza. Imvugo zawe ntizizakoreshwa mu kuyazura. Kuri buri sasu turaswaho tuzarisubiza uko. Kuri buri jambo ryakoreshejwe nabi, tuzasubiza uko”.

Yongeyeho ko ku bijyanye n’abahagarariye bihoraho Algeria, usibye guha indaro no kugaburira abaterabwoba, uruhare rwabo nk’abatwara ubutumwa butagira uruhare runini mu guteza imbere umubano mwiza w’abaturanyi.

Col Maiga yatangaje ibi nyuma y’aho intumwa za Algeria zishinje Mali kugaba ibitero bya drones mu bice byegereye umupaka bigendereye ibyihebe nyuma y’igitero cyahitanye Abasirikare benshi ba Mali n’abacanshuro ba Wagner.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *