Mali yiyemeje guhagarika ibitangazamakuru 2 mpuzamahanga by’Abafaransa

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare bayoboye igihugu cya Mali muri iki gihe bazahagarika ibitangazamakuru bibiri mpuzamahanga by’Abafaransa, RFI na France24, babishinja gutangaza amakuru y’ibirego by’ibinyoma ku gisirikare.

Mu itangazo bashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane abayobozi ba Mali bavuze ko ibyo birego byacuzwe n’umuyobozi w’Ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Michelle Bachelet ndetse na Human Rights Watch, bigatangazwa na RFI na France24 muri iki cyumweru.

Human Rights Watch kuwa Kabiri yavuze ko abasirikare ba Mali bishe byibuze abasivili 71 kuva mu ntangiriro z’Ukuboza.

RFI na yo yatangaje muri iki cyumweru ubuhamya butandukanye bw’abantu bavuga ko bakorewe iyicarubozo n’abasirikare ba Mali n’abakekwaho kuba abacanshuro b’Abarusiya bakorana na bo.

Muri aya mezi umubano wa Mali n’igihugu cy’u Bufaransa cyahoze kigikolonije wakomeje kugenda wangirika, by’umwihariko nyuma y’aho abahiritse ubutegetsi batubahirije amasezerano yo gutegura amatora bari biyemeje bakanatangira no gukorana n’abarwanyi b’Abarusiya mu rugamba rwo kurwanya Aba-jihadiste.

Abasirikare ba Mali bahiritse ubutegetsi kabiri kuva muri Kanama 2020 kandi bigiza inyuma imigambi yo gutegura amatora yagombaga kuba muri Gashyantare, bituma CEDEAO obafatira ibihano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *