Mama namwifatiye, yakabije anasambanira mu buriri bwa Papa- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Iwacu hahora intonganya, data ashinja mama gusesagura umutungo w’urugo, awumarira mu nzoga, rimwe na rimwe akamushinja kumuca inyuma ariko akabihakana, kuri iyi nshuro njyewe namwifatiye.

Nitwa Emelyne [ryahinduwe], nk’ibisanzwe iwacu ni i Kigali niho navukiye, ubu nkaba niga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza. Papa ni umushoferi kuva na kera namenye ubwenge ariko kazi akora, ajya ku isafari akazagaruka hashize iminsi.

Akunda umuryango we, ntaba yifuza ko tubaho nabi, arakora cyane, ntajya aruhuka. Mama afite butiki acuruza ariko akenshi irahomba hagasigaramo ibikarito papa akongera akamushorera.

Ahora abwira mama ngo azareke inzoga, ariko ntabikozwa kuko nizo zituma ahomba. Baratongana bikambabaza, Papa avuga ko atazakomeza kwihanganira ibihombo ashyirwamo na mama, akamushinja kumuca inyuma ariko mama akabihakana.

Uretse ibihombo, noneho ubu namwifatiye, yasambanaga n’umugabo nzi neza, icyambabaje kurusha ibindi ni uko ibyaha bakoraga babikoreraga mu buriri bwa Papa. Niyo bajya muri Hoteli cyangwa ahandi bifuza ariko mu cyumba n’uburiri data araramo ndumva byambabaje cyane, bamusuzuguye.

Mungire inama, mbibwire Papa se? Mama yandakariye bimwe bikaze, yabuze icyo yankorera kuko namwifatiye kandi nahise nanamubwiza ukuri ku bw’amakosa ye, nta burere aduha, ahubwo ndabona ashaka ko tuzasaba kandi data ari umugabo. Ndi mu mihangayiko ikomeye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *