Mu gihe hashize ibyumweru 2 irushanwa rya CHAN ritangijwe mu Rwanda, umukino ufungura irushanwa wahuje Cote d’ivoire n’ikipe y’u Rwanda Amavubi, yitwara neza none benshi babukereye bitegura uwo ruzakina na Congo ndetse n’umuhanzi Man Martin ngo zaba yabukereye.
Kuba irushanwa rigeze muri 1/4 urugamba nibwo rugeze mu mahina, aho benshi batangiye kugira byinshi bavuga ku mukino uzahuza Amavubi n’ikipe ya Congo (Les Leopard).

Ibyo bikaba byatumye Man Martin azaba yambariye urugamba agatera ikirenge mu cya Rwarutabura usanzwe umenyerewe mu gufana, uyu musore nawe yiteguye no kwisiga amarangi agafana.
Ati: “ Ati “ njyewe nzaba mpari wese ndanakoresha imbuga nkoranya mbaga nsabe abankunda n’abakunda ibyo nkora tuzabe duhari cyane.vuvuzera twazivuza cyane. Amarangi?hahaha”.
Man Martin avuga ko n’ubwo ikipe y’igihugu iherutse gutsinda Congo Kinshasa mu mukino wa gicuti, azi neza ko abanyecongo biyemeje gusezerera Amavubi nk’uko yagiye abibona ku bitangaza makuru byabo ariko ngo si ko abyumva.
Akomeza agira ati “Ndakangurira ababyeyi b’u Rwanda gufatira iry’iburyo ikipe y’igihugu Amavubi mu mukino wayo na Congo uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu.
ubusanzwe abo banye Congo uko mbazi bahorana morale mu buzima bwabo, ni ukuri natwe twivuye inyuma ntawaturusha gutera abacu ingufu”.
Uyu muhanzi ubusanzwe utajya ukunda kugaragara kuri Stade avuga ko yiteguye kujyayo agatanga umusanzu we agatera ingabo mu bitugu ikipe y’igihugu.
anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@ Bwiza.com


