Manasse Mutatu yatuye intsinzi ya Rayon Sports abatuye i Goma

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu Manasse Mutatu wa Rayon Sports, yatuye intsinzi ikipe ye iheruka gukura kuri Bugesera FC abaturage bo mu mujyi wa Goma bamaze iminsi badasinzira.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Rayon Sports yari yakiriye Bugesera FC i Nyamata, iyihatsindira ibitego 3-1.

Umukongomani Manasse Mutatu yishyuriye Rayon Sports igitego yari yatsinzwe na Nzeyurwanda Djihad, mbere y’uko Mugisha Gilbert atsindira Rayon Sports ibindi bitego bibiri mu gice cya kabiri cy’umukino.

Iyi kipe ifite igikundiro kurusha izindi mu Rwanda yatsindaga Bugesera, nyuma y’icyumweru kimwe ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka, bikarangira iruka ryacyo rigize ingaruka zikomeye ku baturage b’imijyi ya Gisenyi na Goma.

Iruka rya Nyiragongo n’imitingito yarikurikiye byasize abarenga 30 bitabye Imana i Goma, mu gihe abarenga ibihumbi 20 (bashobora kuba banarimo abafana ba Rayon Sports) basigaye batagifite aho gukinga umusaya.

Manasse Mutatu abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, yifashishije amafoto y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Bugesera avuga ko atuye intsinzi babonye abanye-Goma bahuye na biriya bibazo.

Ati: “Intsinzi ngira ngo nture Uburasirazuba bw’igihugu cyanjye (cya RDC). Umujyi wa Goma niwakire amagambo yanjye yo kuwushyigikira mu buryo bw’akanyamugabo.”

Manasse Mutatu gifatanyije n’abatuye i Goma, mu gihe muri uyu mujyi ubuzima butaragaruka uko bikwiye.

Kugeza ku wa Gatanu w’icyumweru gishize abatuye i Goma bari bagikomeje guhunga Nyiragongo byari byitezwe ko ishobora kongera kuruka, ku buryo imibare y’abahunze yageraga kuri 400,000.

Mu mpera z’icyumweru gishize ab’inkwakuzi babarirwa mu bihumbi batangiye gusubira mu ngo zabo, gusa abaganiriye n’ibitangazamakuru bitandukanye bavuga ko babikoze by’amaburakindi, bijyanye n’uko batarizera 100% ko iruka rya Nyiragongo ryahagaze burundu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *