Umunyarwanda Noam Emeran yamaze gutandukana na Manchester United yo mu Bwongereza yakiniraga, yerekeza muri Gronningen yo mu cyiciro cya mbere mu Buholandi.
Amakuru avuga ko Noam Emeran yatanzweho abarirwa muri £850,000 (abarirwa muri Frw miliyoni 900).
Amakipe yombi kandi yumvikanye ko mu gihe uriya mukinnyi yaba agurishijwe, Manchester United yazagabwa 25% by’amafaranga azaba yatanzweho.
Noam Emeran yatandukanye na Manchester United mu gihe yari yitwaye neza mu mikino Preseason, dore ko yayitsindiye ibitego bibiri mu mikino yakinnye n’amakipe ya Leeds United na Chester.
Uyu musore cyakora yatandukanye n’iyi kipe y’i Manchester nyuma yo kubura umwanya uhagije wo gukina.
Mu butumwa busezera Noam Emeran yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashimiye umuryango mugari wa Manchester United ku bwo kumuha urubuga kuva yagera muri iriya kipe ku myaka 16 y’amavuko.
Yavuze ko “ntabwo byoroshye kuva muri iyi kipe idasanzwe, ariko igihe ni iki kandi amahirwe ari imbere aratunganye.”
Yakomeje agira ati: “Bijyanye n’ubufasha bw’abantu bamwe badasanzwe, nagize ibyishimo bidasanzwe, mbona incuti z’ubuzima kandi nesha ibihe bimwe bigoye byatumye ndushaho kuba umunyembaraga no gukomera.”
Noam Emeran wavuze ko yifuza kugera kuri byinshi muri kariyeri ye iri imbere, yavuze ko anejejwe cyane n’ikipe nshya yerekejemo mbere yo gushimangira ko ibyo amaze kugeraho byubakiye ku musingi w’iterambere rye ari wo Manchester United.
Abakinnyi nka Kobbie Mainoo na Shola Shotire bakinanaga muri Man United bari mu bamwifurije amahirwe masa mu rugendo rushya yatangiye.
Emeran Noam w’imyaka 20 y’amavuko ni umunyarwanda uvuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi ndetse na Emeran Fritz Nkusi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Ni umwe mu bakinnyi barimo bifuzwa cyane n’ikipe y’igihugu Amavubi kuba yaza kubakinira ndetse amakuru akavuga ko ibiganiro bigeze kure.
Manchester United yari yarayigezemo mu mpera za 2019 avuye muri Amiens yo mu Bufaransa.
Man United mu myaka ine yari ayimazemo, yayikiniye imikino 55 yatsinzemo ibitego 14 n’imipira umunani yavuyemo ibitego yatanze.


