Myugaruro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ wakiniraga ikipe ya APR FC inyuma ku ruhande rw’ibumoso, agiye kwerekeza mu kipe ya ASFAR Rabat yo mu cyiciro cya mbere muri Maroc.
Amakuru avuga ko Mangwende yamaze kumvikana na FAR Rabat amasezerano y’imyaka itatu, aho APR FC yari agifitiye amasezerano y’imyaka ibiri yahawe ibihumbi 130$ naho we ubwe agahabwa ibihumbi 300$.
Byitezwe ko uyu musore ahaguruka mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu akerekeza i Rabat mu murwa mukuru wa Maroc ari na ho iriya kipe y’ingabo za Maroc ibarizwa.
Imanishimwe Emmanuel yari umukinnyi wa APR FC kuva muri 2016, nyuma yo kuyigeramo avuye muri Rayon Sports.
Byitezwe ko uyu musore ukomoka i Kabuga asimburwa na Niyomugabo Claude wongerewe na APR FC amasezerano mu minsi ishize.
FA Rabat yerekejemo, itozwa n’Umubiligi Sven Vandenbroeck wigeze gutoza Simba SC yo muri Tanzania.
Kuri uyu wa Gatandatu, ifite umukino wa ½ cy’Igikombe cy’Igihugu ihuramo na Raja Beni Mellal mu gihe yasoje Shampiyona ya Maroc iri ku mwanya wa gatatu.


