Mani Martin agiye gukora ibitaramo bizenguruka igihugu amurika Album yise “Afro”

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Mani Martin, aratangaza ko agiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo yitiriye indirimbo ye “Afro”, aho azazenguruka mu turere dutandukanye tw’u Rwanda amurikira abakunzi be iyi Album.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro na Bwiza.com, Mani Martin yadutangarije ko iyi Album agiye kumurika, izaba ari iya 5 ashyize hanze, ndetse yo ifite umwihariko ugereranyije n’izo yari yarakoze mbere.
Yagize ati” Album yanjye ya mbere nayikoze mu mwaka wa 2007 isohoka 2008 yitwaga “Isaha ya 9”, indi nyikora 2010 yitwaga “Icyo dupfana”, hanyuma muri 2012 nibwo namuritse Album 2 icyarimwe, iyitwa “Intero y’amahoro” ndetse n’indi yitwa “My Destin”, iyi rero nise “Afro” izaba ibaye Album yanjye ya 5”.
Uyu muhanzi yakomeje avuga umwihariko izaba ifite” Iyi Album itandukanye n’izindi cyane, yantwaye Umwanya munini cyane. Kandi izamo ibitekerezo byanjye bwite byinshi, ivuga icyo umutima wanjye washakaga kubwira abantu, ivuga amahoro, ngaruka cyane ku buzima tubamo bwa buri munsi. Cyane cyane ndashaka ko iyi Album ifasha urubyiruko mu guhindura imyumvire, uyu muzingo nawanditse maze gusoma ibaruwa ndende yanditswe na Patrice Lumumba. Iyo baruwa yari yayandikiye umugore we, harimo amagambo yavugaga ko hazabaho igihe amateka azivugira, abantu bakandika ibyo yagiye avuga. Nibyo nanjye rero ndi gukora menyekanisha amateka y’ubuzima tubamo nk’Abanyafurika, ahanini niwo mwihariko ukubiye muri iyi Album”.
Mu kumurika iyi Album, Mani Martin azazenguruka mu ntara zitandukanye z’u Rwanda aho igitaramo cyambere kizabera mu karere ka Rubavu ho mu ntara y’u Burengerazuba, agakomereza i Musanze mu majyaruguru, Huye mu majyepfo, Rusizi ndetse no mu mujyi wa Kigali.
Avuga ku matariki y’ibitaramo, Mani Martin yagize ati” Igitaramo cya mbere kizabera i Rubavu, kizaba tariki ya 23 Nzeri, igitaramo cya nyuma kizabera kuri Serena Hotel mu mujyi wa Kigali. Ibindi bitaramo birimo hagati nzagenda mbitangariza abakunzi banjye mu minsi iri imbere”.
Afro Album igizwe n’indirimbo 15, zirimo izagiye hanze nka “Afro”, “Akagezi ka mushoroza”, “Umumararungu”, “Same Room”, Serafina” Rubanda” n’izindi, Mani Martin avuga ko iyi Album ariyo igizwe n’indirimbo nyinshi muzo yakoze zose, uyu muzingo wakozweho na Producer Masitola, Paster P ndetse n’abacuranzi benshi batandukanye.
Jean de Dieu Dushimimana — bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *