Mani Martin yishimiye guhagurutsa Eddy Kenzo akaza mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu 16 Nzeri, umuhanzi wo muri Uganda, Eddy Kenzo, aragirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho aje mu bikorwa by’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo “Afro Remix”, yakoranye na Mani Martin.

Mu kiganiro Mani Martin yagiranye na Bwiza.com, yasobanuye birambuye imvo n’imvano y’icyatumye ahitamo gusubiranamo indirimbo ye “Afro” na Eddy Kenzo, anakomoza kucyo urugendo rwa Eddy Kenzo ruvuze kuri we.
Yagize ati “Icyatumye nkorana Afro Remix na Eddy Kenzo, icyambere namenye ko yakunze iyi ndirimbo cyane, bituma musaba ko twayisubiranamo.
Icya kabiri, mu gihe hafatwaga aya majwi y’iyi ndirimbo numvaga ari indirimbo izaba nini cyane, mvugana na Paster P wayikoraga ko nifuza ko yazajya isubirwamo n’abahanzi batandukanye, njye na Eddy Kenzo duhuje byinshi.
Urebye Afro ukareba n’izindi ndirimbo za Eddy Kenzo ubona ko dukora ku buzima bwa buri munsi bw’abanyafurika, yaba mu magambo turirimba ndetse n’uburyo amashusho yacu akorwamo n’abayagaragaramo, byatumye rero Eddy Kenzo aza imbere mu bahanzi nagombaga guheraho tuyisubiranamo”.
Mani Martin kandi yakomeje asobanura iby’urugendo rwa Eddy Kenzo.
Yagize ati” Kenzo azagera mu Rwanda kuri uyu wa 16 Nzeri, azaba aje mu ifatwa ry’amashusho ya Afro Remix, ni ishimwe rikomeye kuri njye, kuba nahagurutsa umuhanzi mpuzamahanga nkawe akaza gukorana indirimbo nanjye hano mu Rwanda ni iby’agaciro gakomeye, aya mashusho tuzayafata ku cyumweru tariki ya 17 Nzeli 2017, twashatse ko iyi ndirimbo izasohokana n’amashusho”.
Uyu muhanzi kandi akubutse muri Kenya, aho yanahakoreye umushinga w’indirimbo n’itsinda rya “Sauti Sol”, gusa iyi ndirimbo izasohoka nyuma ya Afro Remix yakoranye na Eddy Kenzo.
Jean de Dieu Dushimimana/bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *