Mapinduzi Cup: Kagere yafashije Simba gusezerera Namungo, isanga Yanga ya Haruna ku mukino wa nyuma

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Simba Sports Club ibifashijwemo n’Umunyarwanda Medie Kagere, yasezereye Namungo FC itozwa n’Umunyarwanda Hakizimana Thierry; isanga Yanga Africans ya Haruna Niyonzima ku mukino wa nyuma wa Mapinduzi Cup.

Iyi Yanga Africans muri 1/2 cy’irangiza yasezereye Azam FC kuri penaliti 5-4, nyuma y’uko mu minota isanzwe y’umukino amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.

Obrey Chirwa ni we wari watsindiye ikipe ya Azam, mu gihe Umukongomani Tuisila Kisinda uzwi nka TK Master ari we watsindiye Yanga Africans.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, ni we wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’uriya mukino Yanga akinira yasezereyemo Azam.

Ikipe ya Simba ku rundi ruhande, yageze ku mukino wa nyuma wa Mapinduzi Cup nyuma yo gutsinda Namungo ibitego 2-1.

Meddie Kagere ni we wafunguye amazamu ku munota wa gatandatu w’umukino, mbere y’uko Miraji Athumani atsindira Simba igitego cya kabiri.

Namungo FC yakinnye neza igice cya kabiri cy’umukino yabonye impozamarira ku munota wa 87 ibifashijwemo n’umunya-Ghana, Stephen Kwame Sey.

Simba na Yanga zizahurira ku mukino wa nyuma wa Mapinduzi Cup ku wa Gatatu tariki ya 13 Mutarama, kuri Stade yitiriwe Nyakwigendera Benjamin Mkapa i Dar es Salaam.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *