Bwiza

Marco Rubio mu nzira zo kwegura, yaba ateganya kuzasimbura Trump

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatanu, 6 Ugushyingo 2026 saa 08:56
Marco Rubio mu nzira zo kwegura, yaba ateganya kuzasimbura Trump

206154

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga Marco Rubio, biravugwa ko ashobora kwegura muri Guverinoma ya Perezida Donald Trump, mu gihe ngo arimo gutegura kwiyamamariza kuyobora Amerika mu 2028.

Ibitangazamakuru birimo The Independent na Bloomberg byatangaje ko Rubio ari gusuzuma niba yakwegura ku mirimo ye nka Umunyamabanga wa Leta ndetse n’Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu by’Umutekano.

The Independent yatangaje ko hari abayobozi bakuru b’ishyaka ry'aba-Républicains ndetse n’abategetsi bo mu Bwongereza bemeza ko Rubio ashobora kuva muri Guverinoma ya Trump, kugira ngo abone umwanya wo kwiyubakira ubukangurambaga bwo kwiyamamariza kuba Perezida wa Amerika mu 2028.

Iyi nkuru yaje nyuma y’amatora y’abadepite n’abasenateri yo hagati muri manda, aho ishyaka ry'aba-Républicains rya Trump ryatsinzwe bikomeye n'aba-Democrates bigaruriye Inteko Ishinga Amategeko.

Bamwe mu bavuga ko Rubio ashobora kuva muri Guverinoma bavuga ko gukomeza kuba hafi ya Trump bishobora kumwangiriza amahirwe yo kwiyamamaza mu 2028, cyane cyane nyuma y’uko ubutegetsi bwa Trump bugize ibibazo bya politiki bijyanye n’intambara yo muri Iran.

Rubio ashobora guhangana na JD Vance

Marco Rubio ari mu banyapolitiki b'aba-Republicains bamaze igihe bavugwa nk’abashobora guhatanira umwanya wo kuyobora iri shyaka no guhatanira White House mu 2028.

Undi muntu ukomeye muri uyu mukino ni Visi Perezida JD Vance, na we umaze kuvugwa cyane nk’umwe mu bashobora gusimbura Trump.

The Independent yatangaje ko bamwe mu bakorana na Rubio bamubona nk’umwe mu bafite amahirwe akomeye yo guhatanira kandidatire y'ishyaka ry'aba-Republicains, ndetse ko kuva muri Guverinoma byamufasha kwitandukanya na politiki ya Trump no gutangira kubaka umwirondoro we bwite.

Ariko kandi, Rubio ubwe yigeze kugaragaza ko ashyigikiye Vance mu gihe yaba yiyamamaje.

Nubwo aya makuru akomeje kuvugwa, Rubio yahakanye ko ateganya kuva muri Guverinoma ya Trump.

Mu kiganiro yagiranye na The New York Times ku wa Kane, yavuze ko gukomeza gukorera Trump kugeza manda ye irangiye “buri gihe” byari muri gahunda ye.

Yongeyeho ko atazongera kugira icyo avuga ku matora ya 2028, ati: “Sinzi aho aya makuru ava.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika na White House na byo byahakanye aya makuru, bivuga ko ari ibihuha bidafite ishingiro.

Mu gihe Rubio yaba avuye muri Guverinoma ya Trump, byaba ari intambwe ikomeye muri politiki y’ishyaka ry'aba-Républicains, kuko yahita atangira gutandukanya umurongo we na Trump mu gihe cyo gutegura amatora ya Perezida ateganyijwe mu 2028.

Kugeza ubu ariko, ikibazo gikomeye gisigaye ari ukumenya niba Rubio azakomeza kuba mu buyobozi bwa Trump kugeza manda irangiye cyangwa niba azahitamo kuva muri Guverinoma agatangira urugendo rwo guhatanira kuyobora Amerika.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.