Umugore witwa Martha uheruka kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufatirwa mu cyuho n’umugabo we amuca inyuma, biravugwa ko yamaze kwiyambura ubuzima.
Amashusho y’uyu mugore wari utwite bivugwa ko ari uwo muri Zambia mu cyumweru gishize ari mu yari yigaruriye imbuga nkoranyambaga.
Ni amashusho byaketswe ko yafashwe n’umugabo we, nyuma yo kumufatira mu cyuho asambana n’undi mugabo wiyita umukozi w’Imana bivugwa ko ari uwo muri Congo Kinshasa.
Muri aya mashusho, Martha agaragara yambaye uko yavutse; mu gihe Pasiteri nyuma yo kugubwa gitumo we ayagaragaramo yambaye akambaro k’imbere.
Nyamugabo wabaguye gitumo mu mashusho yumvikana abwira umugore we bigaragara ko yashakaga kumwegera ngo amusabe imbabazi kudahirahira ngo ave aho ari. Uyu mugabo wumvikana mu ijwi ryuje agahinda kenshi, yumvikana kandi abaza umugore we impamvu yatinyutse gukora ikosa ryo kuzana undi mugabo mu buriri bwe.
Ati: “Wiva aho uri! Winyegera. Martha, mu buriri bwanjye koko? Martha koko mu buriri bwanjye? Ibi ni ibiki mu nzu yanjye?”
Hagati aho Martha uko aba ahatwa ibibazo n’uwo bashakanye, ni ko we ahita atangira gusuka amarira nyuma yo gukorwa n’ikimwaro.
Ibinyamakuru byo muri Zambia byatangaje ko mbere y’uko Martha afatirwa mu cyuho n’umugabo we yari yabanje kumubeshya ko yagiye gusura inshuti ye ahitwa Kitwe, gusa nyamugabo wari utari imuhira nyuma yo kugera iwe asanga rwahanye inkoyoyo.
Mbere y’uko Pasiteri ajya mu gikorwa n’uriya mugore wari utwite kandi bivugwa ko yabanje gutaka icyumba barimo akoresheje za buji n’indabo ku buryo n’imbeba itari butinyuke kucyinjiramo, ariko ntibyabujije nyirurugo kubagwa hejuru.
Amashusho ya Martha bivugwa ko yari yazanye uriya mupasiteri kumukorera imihango imutegurira kubyara neza [kuko atwite] yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, ari na ko abazikoresha bamuha urw’amenyo.
Itangazamakuru ryo muri Zambia rivuga ko byahungabanyije cyane uriya mudamu wananiwe kwakira ibyamubayeho; birangira afashe umwanzuro wo kwiyahura. Ni icyemezo bivugwa ko yafashe ku cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo.

2 Responses
Martha uheruka kugubwa gitumo n’umugabo we asambana na Pasiteri yaba yiyahuye
Bajyaga bavuga ko abapasiteri bakorana n’imyuka mibi, ibi si ikimenyetso cyabyo koko? Aba bantu babeshya ko bavuga Imana, ikigaragara ntabwo bayizi. Nibicare bigishwe bahinduke bahagarike kwishushanya. Uzi Imana ko atanga ubuzima, reba izi ndyarya ziratanga urupfu! Umwana na nyina barapfuye kubera iki kirura kiyambika uruhu rw’intama? Abagore n’abakobwa muhagarike kugirira icyizere injiji ,abayobe nk’aba. Impumyi irakubeshya ko ikuyobora nayo itareba ukabyemera? Aba ni interahamwe zo mu mwuka na hano iwacu mu Rwanda baruzuye, nimube maso kandi musenge.