Niba ukoresha cyane imbuga nkoranyambaga nk’urwa Twitter, biragoye ko waba utaramenya inkuru ya Martha wamaze kwiharira ibiganiro bya benshi mu bakoresha uru rubuga nyuma yo kugwa gitumo n’umugabo we amuca inyuma.
Amashusho y’uyu mugore bivugwa ko ari uwo mu gihugu cya Zambia, akomeje gukwirakwizwa ku mbuga zikoranya imbaga.
Ni amashusho bivugwa ko yafashwe n’umugabo we, nyuma yo kumufatira mu cyuho asambana n’undi mugabo wiyita umukozi w’Imana bivugwa ko ari uwo muri Congo Kinshasa.
Muri aya mashusho, Martha agaragara yambaye uko yavutse; mu gihe Pasiteri nyuma yo kugubwa gitumo we ayagaragaramo yambaye akambaro k’imbere.
Nyamugabo wabaguye gitumo mu mashusho yumvikana abwira umugore we bigaragara ko yashakaga kumwegera ngo amusabe imbabazi kudahirahira ngo ave aho ari.
Uyu mugabo wumvikana mu ijwi ryuje agahinda kenshi, yumvikana abaza umugore we impamvu yatinyutse gukora ikosa ryo kuzana undi mugabo mu buriri bwe.
Ati: “Wiva aho uri! Winyegera. Martha, mu buriri bwanjye koko? Martha koko mu buriri bwanjye? Ibi ni ibiki mu nzu yanjye?”
Hagati aho Martha uko aba ahatwa ibibazo n’uwo bashakanye, ni ko we ahita atangira gusuka amarira nyuma yo gukorwa n’ikimwaro.
Ibinyamakuru byo muri Zambia byatangaje ko mbere y’uko Martha afatirwa mu cyuho n’umugabo we yari yabanje kumubeshya ko yagiye gusura inshuti ye ahitwa Kitwe, gusa nyamugabo wari utari imuhira nyuma yo kugera iwe asanga rwahanye inkoyoyo.
Mbere y’uko Pasiteri ajya mu gikorwa n’uriya mugore wari utwite kandi bivugwa ko yabanje gutaka icyumba barimo akoresheje za buji n’indabo ku buryo n’imbeba itari butinyuke kucyinjiramo, ariko ntibyabujije nyirurugo kubagwa hejuru.
Amashusho ya Martha bivugwa ko yari yazanye uriya mupasiteri kumukorera imihango imutegurira kubyara neza [kuko atwite] kuri ubu ari gukwirakwizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, ari na ko abazikoresha bamuha urw’amenyo.
Ni amashusho yatumye ab’igitsina gabo by’umwihariko bifashisha uriya mugore, nk’urugero mu kugaragaza ko abagore b’abizerwa muri iki gihe basigaye ari mbarwa.
Bamwe bati: “Abagore b’iki gihe basigaye ari inyamaswa”, abandi bati: “Nyuma yo gutinya Imana uzakurikizeho umugore.”

8 Responses
Martha yabaye igitaramo nyuma yo gufatirwa mu cyuho n’umugabo we asambana na Pasiteri wo muri RDC
YOO!! PASTORO IMANA IMUTABARE . KANDI BAJYE BIRINDA ABAGORE BAREKE GUKOMEZA GUTUKISHA IZINA RY;IMANA YACU.

Uyu mu PASTERI, nako ingirwa PATERI, YAKOZE ICYAHA NDENGAKAMERA IMANA YACU YANGA URUNUKA CYANE.
Yashutse umugore, amubwira ko kugirango azabyare neza, ari ikintu azamukorera. Buriya wanasanga yamubwiye ko ari byo IMANA yamweretse. Ni uko Nyamugore, mu bwenge buke, buvanze n’ubwoba bwo kubyara buri mugore wese agira iyo yenda kubyara, yumva amabwire ya PASITERI RUNIGA. Mu busesenguzi bwanjye, ndabona umugore yaguye mu mutego n’ibishuko bya SATANI PASTERI RUNIGA. Ntiyasambanye kubera ingeso, cg irari, yifuzaga kuzabyarira umugabo umwana ariko akabyara neza. PASTERI WE, Genda UKOZE ICYAHA. USHENYE URUGO RW’ABANDI. WA MUGABO WE NAWE. Niba umugore wawe atari ingeso, ari ubwambere ubyumvise ku mugore wawe, kandi bitewe n’uko musanganzwe mubana, MUHE IMBABAZI. Condition: KUVA MU BIGARE BY’ABAPASITERI BABANYABINYOMA.

Uku nugutesha imana agaciro. nibyo koko nyuma yo gutinya imana uzatinye umugore, murakoze

Umukiristo yagombye gutanga urugero rwiza ntabere abandi igisitaza 2 abakorinto 6:3 dukore uko dushoboye turwanye satani yakobo 4:7, 8