Masaka: Hadutse umutwe uvuga ko ushaka guhirika ubutegetsi, ugira ibyo usaba

Sangiza iyi nkuru

Mu gace ka Masaka muri Uganda, hadutse umutwe utavuga izina ryawo ariko ukemeza ko ugiye guhirika ubutegetsi bwa Museveni Yoweli, ari nako usaba bamwe mu bifite kuwuha agashilingi ko kwifashisha.

Ubutumwa bw’uyu mutwe utazwi, umaze ibyumweru bitatu warazengereje abaturage, bwakwirakwijwe muri Masaka.

Aba bicanyi bazengereje Uturere twa: Lwengo, Masaka, Sembabule na Bukomansimbi. Bishe abantu batanu, bakomeretsa bane ndetse batanze ubutumwa ko bagiye kongera kugaba ibitero.

Mu butumwa bwasanzwe ahitwa Misanvu muri Kibinge mu Karere ka Bukomansimbi, abicanyi bateguje abaturage ibindi bitero, bababwira ko uzatuma batagera ku mugambi wabo, azajya acibwa ijosi.

Ubutumwa bwari mu rurimi rw’Uluganda bwagiraga buti ” Bantu ba Kibinge, ndabasuhuje! Ndi umuyobozi w’inyeshyamba nshya zije guhangana n’amabi ya Museveni. Hari bamwe muri mwe twasanze bakwiriye kutwiyungaho bitewe n’umurava n’umutima ukomeye bafite. Ubu tugiye kubibumvisha ku neza ariko nibyanga tuzabikora ku ngufu.”

Bakomeza bagira bati ” Ubu turasaba imbabazi kuko twatinze kubageraho mu bice byanyu kandi twari twababwiye ko tuzabageraho. Twari duhugiye mu kujya mu bindi bice gusa ariko dukeneye amikoro avuye muri aba bantu : Siraje Shs5m, Zibairi Shs3m, Kyobe Shs2m, Mulindwa Shs2m”.

Aba kandi basabye uyobora Sitasiyo ya Polisi ya Misamvu, Maurice Abongo ” Kuduha imbunda ebyiri tugakora ibikorwa byacu.”

Inkuru ya Daily Monitor ivuga ko aba bicanyi bakoresha imihoro mu kugaba ibitero mu ijoro, igucuku kinishye.

Ubutegetsi muri ibi bice bwasabye abaturage kudakuka umutima, bakazajya bagera mu rugo bitarenze saa moya z’ijoro.

Ubwicanyi muri Masaka bwigeze guca ibintu mu 2017 na 2018 kandi bwakorwaga habayeho kuburira abaturage. Byaje kumenyekana ko ababiri inyuma ari Moses Ggaliwango wishwe na Mohammed Kiddawalime.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *