Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, MASHAMI Vincent yahamagaye abakinnyi 33 agomba kwifashisha mu mikino ibiri ya gicuti Amavubi Stars agomba gukina n’Ikipe y’Igihugu ya Centrafrique.
Ikipe y’Igihugu Amavubi igiye gukina imikino ibiri ya gicuti n’Ikipe y’Igihugu ya Centrafrique mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi u Rwanda rugomba gukina na Mali na Kenya muri Nzeri 2021.
Iyi mikino ya gicuti iteganyijwe tariki 4 Kamena 2021 ndetse na tariki 7 Kamena 2021 kuri Stade Amahoro.
Abakinnyi 33 Mashami yahamagaye ntibarimo Kwizera Olivier usanzwe ari umuzamu wa mbere w’Amavubi, cyo kimwe na Kapiteni Haruna Niyonzima.
Ikipe Mashami kandi yahamagaye iragaragaramo abakinnyi bashya, nk’umuzamu BUHAKE TWIZERE Clément wa Strommen IF yo muri Norvège.
Andi mazina ni nka Niyigena Clément wa Rayon Sports, Rukundo Denis (wanyuze muri APR FC) wa Police FC yo muri Uganda, Ngwabije Clovis wa Lyon yo mu Bufaransa, Ishimwe Christian wa AS Kigali, Nishimwe Blaise wa Rayon Sports, Samuel Gueulette wa RAAL La Louvière yo mu Bubiligi, Kwitonda Alain Baka wa Bugesera FC, Mugunga Yves wa APR FC na Rafael York wa AFC Eskilstuna yo muri Suède.
Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu uzatangira ku cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021 kuri La Palisse Hotel. Mbere yo kwinjira mu mwiherero abagize Ikipe y’Igihugu bose bazapimwa Covid19 maze ku munsi ukurikiraho ‘’Amavubi Stars’’ azakora imyitozo kuri Stade Amahoro. Imyitozo izajya iba rimwe ku munsi.
Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe



