Mashami yahamagaye 36 b’Amavubi bagomba kwitegura Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yahamagaye abakinnyi 36 bagomba kwitegura imikino ibiri u Rwanda rugomba guhuramo na Uganda Cranes mu gushaka itike y’Igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.

Umukino ubanza uzabera i Kigali aho ‘’Amavubi Stars’’ azakira Ikipe y’Igihugu ya Uganda ku wa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri Stade ya Kigali guhera saa moya z’ijoro, mu gihe uwo kwishyura uzaba nyuma y’iminsi itatu ku itariki ya 10 Ukwakira kuri Stade ya St Mary i Kampala muri Uganda.

Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu uzatangira ku wa gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021, aho biteganyijwe ko izacumbika kuri La Palisse Hotel ikazajya ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro ku manywa mu gihe izajya ikorera imyitozo kuri Stade ya Kigali mu masaha ya nijoro.

Abakinnyi 26 bahamagawe:

ABANYEZAMU

MVUYEKURE Emery (Tusker FC)
BUHAKE TWIZERE Clément (Strømmen IF)
NDAYISHIMIYE Eric (Unattached)
GAHUNGU Habarurema (Police FC)
NTWALI Fiacre (AS Kigali)

AB’INYUMA

OMBORENGA Fitina (APR FC)
RUKUNDO Denis (As Kigali)
IMANISHIMWE Emmanuel (FAR Rabat)
RUTANGA Eric (Police FC)
RWATUBYAYE Abdul (FK Shkupi, Macedonia)
NIRISARIKE Salomon (Urartu FC, Armenia)
NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France)
MANZI Thierry (FC Dila Gori, Georgia)
BAYISENGE Emery (Unattached)
NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)
NEMEYIMANA Kato Samuel (Bugesera FC)
MUTSINZI Ange (CD Trofense, Portugal)

ABO HAGATI

BIZIMANA Djihad (KMSK Deinze)
MUHIRE Kevin (Unattached)
RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden)
NSENGIYUMVA Isaac (Rayon Sports FC)
MUKUNZI Yannick (Sandvikens IF, Sweden)
NIYONZIMA Olivier (As Kigali)
TWIZEYIMANA Martin Fabrice (Police FC)
NIYONZIMA Haruna (As Kigali)
MANISHIMWE Djabel (APR FC)
NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)
NIYIBIZI Ramadhan (As Kigali)

AB’IMBERE

KAGERE Medie (SIMBA SC)
TUYISENGE Jacques (APR FC)
IRADUKUNDA Jean Bertrand (GASOGI UNITED)
HAKIZIMANA Muhadjir (POLICE FC)
TWIZERIMANA Onesme (Police FC)
NSHUTI Dominique Savio (Police FC)
KALISA Jamir (Vipers SC, Uganda)
MUGUNGA Yves (APR FC)

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *