Kuri iki Cyumweru, itariki ya 16 Ugushyingo, biravugwa ko imidugudu ya Kashanje na Nyampanika, iherereye hafi ya Mweso muri Sheferi ya Bashali (Teritwari ya Masisi) muri Kivu y’Amajyaruguru, yafashwe n’inyeshyamba za Wazalendo, nyuma y’imirwano ikaze n’inyeshyamba za AFC / M23.
Amakuru aturuka muri kariya gace nk’uko bitangazwa na ACTUALITE.CD, yerekana ko Wazalendo yagabye ibitero ku birindiro by’inyeshyamba guhera ku wa Gatandatu. Ku Cyumweru mu gitondo nibwo ngo yirukanye inyeshyamba za AFC / M23 muri iyo midugudu yombi.
Abatuye muri iyi midugudu yombi bamwe bahunze berekeza muri Mweso centre, mu gihe abandi babuze aho baca baguma mu ngo zabo.
Amakuru kandi akomeza avuga ko umwuka mubi ucyigaragara mu misozi ireba Mweso na Busumba.


