Abarwanyi bo mu mutwe wa Mai Mai ishami ryitiriwe Nyatura barasaba ingurane y’amadolari 1000 kugira ngo barekure abantu 6 bashinzwe ibikorwa y’ ubutabazi bafashe bugwate kuva kuri uyu wa Mbere taliki ya 5 Nzeli 2016.
Aba bakorerabushake bose uko ari 6 bakoreraga Umuryango SNV bafashwe ubwo bajyaga mu bikorwa by’ ubutabazi mu gace ka Mishinga ku bilometero 3 n’ Akarere ka Kakembe muri Zone ya Masisi.
Izi nyeshyamba za Mai Mai/ Nyatura zivuga ko impamvu zafashe bugwate bano batabazi ngo byaturutse ku bwumvikane bucye ku masezerano bagiranye n’ umutwe wa APCLS.
Guteza imbere ibyaro , guharanira umutekano mu gace kabo harimo no gukuraho za bariyeri ni bimwe mu byo bari bavuganye ariko ntibyakubahirizwa.
Mu byo iyi mitwe ibiri yari yumvikanye harimo no kureka gushimuta abashinzwe ibikorwa by’ ubutabazi dore ko iki gikorwa cy’ ubugizi bwa nabi cyakomeje kuvugwa cyane muri Kivu y’ Amajyaruguru.
Ku italiki ya 16 Kanama 2016, abakozi 3 ba Caritas bashimutswe mu gace ka Bashali Mokoto icyo nabwo hatanzwe amafaranga kugira ngo barekurwe nk’ uko Radio Okapi yabitangaje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


