Masisi-Shanga:Abaturage barimo guhungira muri Sud Kivu kubera Wazalendo zasubiranyemo

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu midugudu ine yo mu duce twa Mufuni / Shanga, muri teritwari ya Masisi (Amajyaruguru ya Kivu) barimo guhunga umusubirizo bahunga imirwano ikomeje guhuza imitwe ibiri ya Wazalendo.

Nk’uko amakuru aturuka mu Burasirazuba bwa Congo avuga, by’umwihariko ayatangajwe na Mediacongo, ngo aba bantu bimuwe berekeje i Kalehe muri Kivu y’Epfo.

Amakuru amwe avuga ko iyi mirwano yahuje imitwe yitwara gisirikari ibarizwa mu ihuriro ry’Abanyekongo rizwi nka UPCLN ndetse ni Ihuriro rya APCLS) yose yibumbiye muri Wazalendo.

Amakuru avuga ko aya makimbirane yatangiye kuri uyu wa Kane akomeza kugeza ku wa gatanu muri iyi midugudu ari nabwo benshi batangiye guhunga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *