Nsanzumuhire Emmanuel, wari Mayor w’akarere ka Bugesera n’abamwungirije bombi bagize Komite nyobozi y’akarere ka Bugesera, beguye ku mirimo yabo kuri iki cyumweru Tariki ya 27 Gicurasi 2017, njyanama y’aka karere nayo yamaze kwemeza ubwegure bwabo.
Amakuru dukesha umuseke , Ndahiro Donald uyobora inama njyanama y’akarere ka Bugesera yavuze ko Mayor n’abamwungirije bashyikirije njyanama amabaruwa yo kwegura kwabo kuwa gatandatu.
Ati “Bose batubwiye ko beguye kubera impamvu zabo kwite. Inama njyanama imaze guterana mu kanya (kuri iki cyumweru) yakira amabaruwa y’ubwegure, yakira n’ubwegure bwabo, ishyiraho n’umuyobozi uza kuba ayoboye akarere by’agateganyo.”
Mu nama yarangiye ahagana saa cyenda, abajyanama b’Akarere batoye MUTABAZI Richard wari umujyanama kugira ngo abe ayoboye akarere by’agateganyo, mu gihe bagitegereje ko habaho amatora yo gusimbura aba beguye.
Uyu muyobozi w’inama njyanama avuga ko ubuyobozi bushya buzatorwa babwifuzaho kuzakomereza aho bagenzi babo bari bageze mu gushyira mu bukorwa gahunda z’iterambere akarere gafite.
Emmanuel Nsanzumuhire yabaye umuyobozi w’Akarere ka Bugesera mu ntangiriro za 2016 asimbuye Louis Rwagaju wari ushoje manda ye nyuma y’imyaka itandatu ayoboye aka karere, akaba yegutiye rimwe nabari bamwungirije kuyobora Akarere , ushinzwe ubukungu Eric Ruzindaza na Priscille Uwiragiye wari umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza beguye badasoje manda yabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


