Mbarara: AIP Fred Sserwanga yasanzwe yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Abapolisi muri Mbarara kuri uyu wa Gatandatu babyukiye ku makuru ateye agahinda y’urupfu rwa mugenzi wabo, AIP Fred Sserwanga, wasanzwe ku buriri bwe yashizemwo umwuka.

Sserwanga yari umupolisi kuva mu 1989, akaba yarakoze mu ishami rishinzwe kurwanya inkongi no serivisi zo gutabara muri Polisi ya Rwizi.
Komanda wa polisi ya Rwizi, Ecega Richard, wemeje urupfu rwa AIP Sserwanga, yatangaje ko yari ari kumwe nawe kuri uyu wa Gatanu ushize kandi nta burwayi na bumwe yavugaga ko afite.

Ati “Muri iki gitondo, twakubiswe n’amakuba, twabuze uwo twakundaga. Ejo twari kumwe nimugoroba nkuko bisanzwe mbere yuko ataha, ariko twatunguwe no kumusanga yapfuye mu gitondo.”

Ecega avuga ko ubusanzwe polisi buri gitondo kuwa gatandatu gikora imyitozo, ariko nyakwigendera muri iki gitondo atigeze agaragara aho bakorera imyitozo ari nabyo byatumye bajya kumureba.

Avuga ko bageze aho aba bagasanga umuryango ugikinze bafungura idirishya bagasanga aryamye ku buriri yapfuye.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu Bitaro bya Mbarara ngo ukorerwe ibizamini, ariko ngo akaba yajyaga ataka ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso na diyabete ari nabyo bakeka ko byamuhitanye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *