Mu gihe hari abakeka ko Perezida Nkurunziza yagundiriye ubutegetsi ku bw’Impamvu zo gukunda ubuyobozi n’ibyubahiro mu Burundi, umwe mu bahoze ari abanyamuryango b’ishyaka rikorana na CNDD FDD yatangaje ko Nkurunziza yari yarakatiwe igihano cy’urupfu ari nacyo ntandaro yo kugundira intebe.
Bernard Ntungwanayo wahoze ari Visi Perezida w’ Ishyaka FNL-Iragi rya Gahutu Rémy, ishyaka rikorana na CNDD FDD rihagarariwe na Perezida Nkurunziza, avuga ko iri shyaka yitandukanyije naryo, atangaza ko benshi bakeka ko ikibazo u Burundi bufite ari manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza, ngo sibyo; ahubwo ko ari ibyaha yakoze mbere yo kuba Perezida.

Bernard avuga ko Nkurunziza yari yarakatiwe urwo gupfa kubera ibyaha yashinjwaga yakoze mbere yo kujya ku buyobozi, akaba akomeza kugundira ubutegetsi yanga ko dosiye yuburwa.
Ati: “Mbere y’ uko ajya mu ishyamba (Nkurunziza) kurwana muri CNDD FDD yaciriwe n’urukiko urwo gupfa kubera ibyaha by’ ubwicanyi yakoze, Bamwe bavuga ko ibibazo by’i Burundi biri guterwa na manda ya gatatu, ariko njye navuga ngo si byo,…”.
Yakomeje avuga ko ingingo ya 6 y’ amasezerano ya Arusha, ivuga ku bijyanye n’ubwicanyi kuva u Burundi bwabona ubwigenge mu 1962 kugeza ubwo habaga amasezerano y’amahoro muri 2003, abaperezida bose babanjirije Nkurunziza ngo ntibigeze bakora iperereza kuri ubwo bwicanyi.
Bernard yongeraho ko nta munsi n’umwe u Burundi buzabona umutekano mu gihe abakoze ubwicanyi bazaba bakidegembya badafatwa ngo bashyikirizwe ubutabera.
Ati:” […]Nayifata nk’ urwitwazo (manda ya 3), kugira ngo hatazaza undi muyobozi, agashyira ahabona ibyaha aba bayobozi bakoze mbere[…]”.
Uyu munyapolitiki kandi avuga ko Leta ya Nkurunziza ikorana n’abicanyi, ngo kuba bafata imbunda bakaziha bamwe mu baturage batari abasirikare n’abapolisi ari ikimenyetso cy’uko ubwicanyi buzakomeza gukaza umurego, bukazanagarukira abazibahaye.
Yongera gushimangira ko Leta ya Nkurunziza ikorana na FDLR umutwe w’inyeshyamba ushinjwa ubwicanyi, ko no mu ibaruwa bandikiye umukuru wa Loni bikubiyemo.
Ati: “Aba FDLR mu Burundi si ikintu cyihishe na mba, Uwaza wese ashaka kubabona yababona, ushaka kubamenya yababamenya, ushaka kumenya aho binjiriye wahamenya, u Burundi ni igihugu gito, turaziranye,… ntibyumvikana na gato. Abo bantu babazanye kugira gute? Ni ukuvuga ko hari ikintu bagomba gukora tutazi[…]”.
Ibiganiro mu Burundi ngo ntacyo byakemura mu gihe abaturage bazaba bagikomeje kuyoborwa n’abicanyi batagaragzwa n’inzego za Leta, by’umwihariko ko bireba benshi muri Leta ari nayo mpamvu bihishirwa cyane bikoroswa.
Ati: “Ibiganiro birashoboka, ariko amahanga nadufashe areke kubogamira kuri bamwe, dukorere ku byanditse ntidushingire ku bishya”.
Mu gihe bitangazwa ko abasaga 100 bamaze kwicwa kuva hatangira imvururu mu Burundi mu kwezi kwa Mata, Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza ifatwa nk’intandaro y’izo mfu za hato na hato, Nkurunziza ashinjwa kwica amasezerano ya Arusha.
Bernard Ntungwanayo yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki moon, amusaba gutabara mu Burundi amazi atararenga inkombe, ibaruwa yanditse kuwa 27 Nyakanga, yakirwa i New York kuwa 3 Kanama 2015.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


