MC Mahoni Boni asanga abaraperi bo mu Rwanda bamaze gukora 5% gusa

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi MC Mahoni Boni wamenyekanye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda mu myaka ya za 2005 aravuga ko abahanzi bakora iyi njyana mu Rwanda ntaho baragera akabagira inama yo gukorera hamwe no gufashanya niba bashaka gutera imbere. Uyu muhanzi akaba anabwira abakunze ibihangano bye ko ari muri studio yitegura kuba indirimbo nshya vuba aha.

903ce9225fca3e988c2af215d4e544d3

Ibi MC Mahoniboni yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, itariki 06 Nzeri, ku rukuta rwe rwa facebook ubwo yatangaga umwanya ngo abashaka kugira ibyo bamubaza bamubaze.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Kubaka izina” kuri ubu ubarizwa ku mugabane w’u Burayi mu Mujyi wa Amsterdam mu Buholandi aho yageze mu 2007, yabajijwe niba agikora Hip Hop asubiza ko akiri umuraperi, avuga ko kuri ubu ari muri studio nubwo ahugijwe n’ibindi bibazo by’imibereho.

MC Mahoni Boni nk’umuhanzi wagize uruhare mu gutuma abantu bumva ko injyana ya Hip Hop ishobora gukorwa no mu Kinyarwanda, yabajijwe inama yagira abandi bahanzi bakora iyi njyana nyuma y’uko bigaragara ko iyi njyana ikomeza gutera imbere biguruntege, maze asubiza muri aya magambo: “Inama nabagira ni ukubabwira ko bamaze nibura gukora 5% rero bakwiye gukorera hamwe no gufashanya naho ubundi bazahera kuri 5%.”

Uyu muraperi yanabajijwe niba atekereza kugaruka mu Rwanda, asubiza ko azaza kuko ari iwabo, gusa yongeraho ko atari vuba aha.

10480183_1389271458033296_2187844663581310766_n

Ku kibazo cy’igihe indirimbo ari gutegura zazagerera ku bakunzi ba hip hop n’abari abafana be muri rusange, Mc Mahoni Boni yasubije ko igihe nikigera azabitangaza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *