Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 18 Mata 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izirebana n’umutekano, ubutabera na politiki.
Harimo ko:
Perezida Kagame yasubije abanenze amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasubije abanenze amasezerano y’abimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu rwagiranye n’u Bwongereza tariki ya 14 Mata 2022.
Ubwo aya masezerano arimo ingingo nkuru yo kohereza mu Rwanda abimukira bajya mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko bakoresheje ubwato buto yari amaze gusinywa na guverinoma zombi, hagaragaye abantu benshi bayanenga, bayagereranya n’icuruzwa ry’abantu ahanini babishingiye ku kuba hari amafaranga u Rwanda rwemerewe muri aya masezerano.
Ariko Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye n’itsinda ryo muri kaminuza ya Brown yo mu Bwongereza tariki ya 20, yasobanuye ko u Rwanda rushaka gufasha aba bimukira, mu kubarinda impanuka bakora bambuka n’ibyaha bakorerwa birimo ishimutwa n’icuruzwa ryabo. Ati : « Ntabwo ducuruza abantu. Turi kubafasha. »
Urukiko rwo mu Rwanda rwakatiye Umushinwa imyaka 20, u Bushinwa bugira icyo busaba
Urukiko rwisumbuye rwa Karongi tariki ya 19 rwakatiwe igifungo cy’imyaka 20 Umushinwa Shujun Sun wagaragaye mu mashusho muri Mata 2021, ahondagura Umunyarwanda ku giti gikozwe nk’umusaraba, yamuzirikiyeho.
Hashize umunsi umwe, Ambasade y’u Bushinwa yasohoye itangazo ivuga ko yamenye icyemezo cy’urukiko, isaba Abashinwa bari mu Rwanda kubaha amategeko n’amabwiriza yarwo, ariko igira ibyo isaba ubutabera.
Mu byo iyi Ambasade yasabye mu gihe uwahamijwe icyaha agifite iminsi yo kujurira, harimo ko urubanza rwazacibwa mu buryo buboneye, uburenganzira bw’umwenegihugu bukarengerwa. Yamenyesheje kandi ko izakomeza gukurikirana uru rubanza.
Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro mu biganiro by’amahoro
Inama yahurije i Nairobi muri Kenya abakuru b’ibihugu bigize akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) tariki ya 20 Mata 2022, yanzuye ko hagomba kubaho ibiganiro by’amahoro hagati y’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’imitwe yitwaje intwaro, ikorerayo ikomoka mu mahanga igasubira mu bihugu ikomokamo.
Ibiganiro byahise bitangira tariki ya 22 bigamije gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi, birimo uruhande ruhagarariye Leta ya RDC n’urw’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro yemeye kuzirambika nk’uko yabisabwe n’iyi nama y’abakuru b’ibihugu.
Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi yasabwe kuzamenyesha aba bakuru b’ibihugu ibyo ibi biganiro bizaba byaragezeho nyuma y’ukwezi. Nyuma y’aho ni bwo EAC izohereza ingabo mu burasirazuba bw’iki gihugu kurwanya izaba igikorerayo nyuma yo kunanirwa kumvikana.
Umunyamategeko wa Rusesabagina wirukanywe mu Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru
Umunyamategeko Vincent Lurquin wari usanzwe yunganira umugororwa Paul Rusesabagina, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu Bubiligi tariki ya 21 Mata, yatangaje ko afite ikimenyetso gishya ku cyo yise ishimutwa ry’umukuriya we akaba ‘umwenegihugu w’u Bubiligi’.
Ikimenyetso uyu munyamategeko afite ngo ni inyemezabwishyu (facture) y’urugendo rw’indege yavanye Rusesabagina i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ikamugeza i Kigali mu mpera za Kanama 2020.
Me Lurquin yasobanuye ko iyi ‘facture’ yabonywe n’umucamanza w’Umubiligi wari mu iperereza ku buryo Rusesabagina yageze mu Rwanda. Icyo gihe ngo no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iperereza ryari ririmbanyije.
Impanuka y’indege ya RwandAir yarimo abitabiriye ibirori bya Gen.Kainerugaba
Indege RWD 464 ya RwandAir yarimo abari bitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko by’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe, i Kampala muri Uganda, irenga umuhanda wayo wabugenewe, ijya kugwa mu byatsi.
Ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwasobanuye ko iyi mpanuka itaragize uyigwamo n’ukomerekeramo, yatewe n’ikirere kibi, kuko muri icyo gitondo haguye imvura nyinshi.
Iyi mpanuka yakereje ingendo z’abari kuri iki kibuga cy’indege, ku bari muri iyi ndege iyi sosiyete itangaza ko izatanga indishyi ku bagenzi bayo, ibindi bigo bikorana byari byayihaye abagenzi na byo bikabishyurira.


