Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Me Alain Mukurarinda arasaba abashinjacyaha kujya biyizera, ntibaterwe impungenge z’uko ababurana bari hanze ya gereza bashobora gutoroka ubutabera.
Uyu ni umwe mu miti atanga yo kugabanya ubucucike buri mu magereza hafi ya yose yo mu Rwanda. Mu kiganiro na Primo Media TV, yavuze ko bamwe mu bafungwa bajya bajya bafungurwa, bakaburana badafunzwe.
Me Mukurarinda yagize ati: “Niba umushinjacyaha abona ko ibimenyetso bihari kandi itegeko rimwemerera kuba, kubera icyaha ari kuregera umuntu ashobora gukurikiranwa ari hanze, nabo bajye bagiramo confidence, uko kwiyizera.
Bati ‘njyewe nakurikije amategeko’, uyu muntu nakurikiranwe ari hanze, ntazitwaze gusa wenda ngo nakurikiranwa ari hanze, azabura, azagira gute. Nabura hari izindi nzira zinyurwamo kugira ngo ibyo bintu bimekuke. Wenda nabyo byagira icyo bigabanya ku bantu bari muri gereza.”
Gusa Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, yavuze ko byagorana ko ikibazo cy’ubucucike mu magereza cyacika burundu, mu gihe igihugu kidafite ubushobozi bwo kubaka andi mashya, kuko hari ibindi bikorwa by’iterambere cyubaka.
Muri raporo yasohoye mu Kwakira 2021, Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yagaragaje ko ubucucike mu magereza 14 ari mu Rwanda buri ku rugero rw’124.1%. Gereza icucitse cyane ni iya Muhanga irimo imfungwa n’abagororwa 238.8%, irimo bake ugereranyije n’ubushobozi bwayo ni iya Mulindi irimo 70.1%.
Inkuru y’ubucucike mu magereza https://www.bwiza.com/?Ubucucike-mu-magereza-Abafungiwe-muri-gereza-biyongereyeho-30-6-mu-myaka-ine



2 Responses
Me Mukurarinda arasaba abashinjacyaha kudaterwa impungenge n’uko ababurana bidegembya batoroka
238%.Uburenganzira bwa muntu ko bugeramiwe!
Me Mukurarinda arasaba abashinjacyaha kudaterwa impungenge n’uko ababurana bidegembya batoroka
238%.Uburenganzira bwa muntu ko bugeramiwe!