Mu gihe hashize iminsi mike muri Gabon hatangajwe ko Ali Bongo Ondimba ari we wegukanye intsinzi mu matora ya Perezida w’ iki gihugu, umwunganizi mu by’ amategeko w’ umufaransa ukurikiranira hafi ibibazo bya Afurika , Me Robert Bourgi yemeza ko Imbonerakure zo mu Burundi ziri kurasa abantu.

Me Robert Bourgi yashimangiye ko mbere y’ uko amatora atangira muri Gabon, Perezida Ali Bongo Ondimba yagiranye amasezerano na Perezida w’i Burundi amuha Imbonerakure kugira ngo zimufashe guhangana n’ abazigaragambya bamurwanya.
Ku ruhande rumwe, n’ ubwo ntakwemeza 100% ibyo Me Robert Bourghi avuga ariko no ku rundi ruhande ntawakwirengagiza ko muri politiki byose bishoboka by’umwihariko ibi bikaba byanatangajwe ku rukuta rw’uyu munyamategeko.
Mbere y’ uko imvururu zitangira muri Gabon byumvikane ko ari nyuma yo kumenya ibyavuye mu matora, kuwa 1 Mata 2016 , Me Bourghi yari yatangaje ko Perezida Ali Bongo yari yemeje ko nta biganiro yifuza kugirana na opozisiyo.
Ubumenyi bw’ Isi bugaragaza ko igihugu cya Gabon gifite abaturage bacye ugereranyije n’ ubuso bwacyo, ibyo bikaba bishobora kuba impamvu yo kuba Leta y’ icyo gihugu yakwiyambaza abacanshuro mu gihe cyose yiketse umwanzi.
Tugendeye ku kirere cyaranze politiki ya Gabon mbere, mu matora ndetse na nyuma yayo byagiye bivugwa ko mu gihe Bongo atsinze imvururu zigomba kubaho.
Iyo myitwarire ya Perezida Ali Bongo yo kutemera guha opozisiyo ijambo niyo yanatumye Me Bourghi yanzura ko ari umunyagitugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


