Umukinnyi w’Umunyarwanda, Meddie Kagere yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu Ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania.
Kagere Meddie yari asigaje amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe.
Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Instagram rw’Umuvugizi w’iyi Kipe, Haji Manara, Kagere azakinira iyi pe kugeza mu 2022.
Mu kumushimagiza Manara ari nako asubiza abavugaga ko Simba igiye kugura undi mukinnyi w’Umunyayuganda, Manara yagize ati “ Hari urwenya rumaze iminsi rwandikwa ngo Simba irashaka kugura undi mukinnyi ukomoka muri Uganda. Icyo ni ikinyoma cy’ikinyejana (…). Dufite Kagere utuma abantu bararana inkweto buri munsi. Kuki twahangayika. Ikimasa cy’umwataka. Icyamamare, igifaru, inkingi ya mwamba, igisirikare cy’umuntu umwe muri iyi nzu.”

Ibyatangajwe na Manara bije gukuraho urujijo ku makuru yari amaze iminsi avuga ko agiye kwerekeza mu Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Uyu mugabo ni umwe mu bafashije Simba SC gutwara igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka w’imikino. Ni umwe mu bo ikipe ye igenderaho mu busatirizi bwayo.


