Meddy mu bari mu rukundo n’indirimbo nshya ‘This is love’ ya The Ben_videwo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi mu muziki Nyarwanda nka Meddy, yagaragaje ko ari mu bakunze cyane indirimbo nshya ‘This is love’ mukeba we Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben aheruka gushyira ahagaragara.

Kuvuga ko Meddy na The Ben ari abakeba ntibisobanuye ko hari urwango ruri hagati y’aba basore bombi (dore ko basanzwe ari incuti magara), gusa kuba bamaze imyaka irenga 10 bayoboye umuziki nyarwanda ku rwego rujya kungana byatumye abakunzi babo basa n’abacikamo ibice.

The Ben utarahiriwe uko bikwiye n’umwaka ushize wa 2020, aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘This is Love’ yafatinyije n’Umukandekazi, Rema Namakula.

Iyi ndirimbo ikomeje kwigarurira imitima ya benshi mu bakunda umuziki, yakozwe na Producer Nessim uri mu bagenzweho muri iki gihe muri Uganda.

Iyi ndirimbo igizwe n’amagambo yuje imitoma, mu cyumweru imaze ku rubuga rwa YouTube, imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 567.

Amashusho ya Meddy The Ben yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, agaragaza uriya muhanzi yizihiwe n’iriya ndirimbo, ayiririmba ijambo ku rindi.

Meddy byagaragaraga ko atwaye imodoka yaririmbaga ati: “My my sweet mutima yeah, baby come closer yeah yeah, oyasingusika, baby I wanna give you some time time, my my sweet mutima yeah Baby come closer yeah.”

Akomereza ku gitero cya The Ben agira ati: “I swear to God never found this kind of love, you’re my baby you’re my telephone, ndashaka panadol yeah, kubangu numukwano mungi baby…”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *