1231537336.0.jpg

Meghan Markle yibasiwe bikomeye na mukuru we nyuma y’ikiganiro na Oprah Winfrey

Sangiza iyi nkuru

Samantha Markle, mukuru wa Meghan Markle, umugore w’Igikomangoma Harry cyo mu Bwongereza, yibasiye uyu murumuna we avuga ko afite ikibazo cyangwa uburwayi bwa “narcissistic personality disorder”, aho usanga umuntu ufite iki kibazo arangwa no kumva ari we w’ingenzi wenyine yumva yakwitabwaho kurusha abandi, mu gihe avuga ko umugabo we Harry nawe afite ikibazo cya “Stockholm Syndrome” aho usanga uwahohotewe yarubatse ubucuti budasanzwe n’uwamuhohoteye cyangwa wamufashe bugwate.

Ibi Samantha Markle w’imyaka 56 yabitangaje nyuma y’umunsi umwe murumuna we, Meghan Markle, ariko badahuje ababyeyi bombi kuko Samantha ari umuzungu utavangiye, ashyize ku karubanda, mu kiganiro aherutse kugirana na Oprah Winfrey, amwe mu mabanga akomeye yo mu Bwami bw’u Bwongereza nk’ivangura rishingiye ku ruhu yagiye akorerwa n’ibindi kugeza n’aho atekereza kwiyahura.

“ Ndi kubona “narcissistic personality disorder”. Ntabwo ndi kumusuzuma ariko akeneye kureba umujyanama ”, ibi Samantha yabitangarije Radio ya Australia umunsi umwe nyuma y’aho Meghan ashyiriye ku karubanda byinshi mu mubano we n’Ubwami bw’u Bwongereza mu kiganiro na Oprah Winfrey.

Samantha yakomeje agira ati “ Mbabariye Harry. Yamutanyije (Meghan) n’umuryango we, inshuti ze zose n’ubuzima yari azi. Anyibutsa umwe bantu bari barashimuswe bagize gutya bagatangira kwizera ko ubuzima bwabo bwari bubi bagakundana n’ababashimuse.”

1231537336.0.jpg

Mu kiganiro na Oprah, Meghan ntiyavuze ku muryango w’ibwami gusa ahubwo yanakomoje kuri mukuru we, Samantha, avuga ku gitabo uyu yanditse avuga kuri Meghan yise “The Diary of Princess Pushy’s Sister Part 1”

Meghan avuga ko byagorana kumuvugaho byose kandi atamuzi.

Meghan muri iki kiganiro na Oprah yatangaje ko amaze 18 cyangwa 19 atabonana na mukuru we Samantha ndetse avuga ko asa nk’aho ari we mwana wenyine iwabo.

Samantha ati “ Yaravuze, sinigeze mbona Samantha mu myaka 19. Byiza, yari ari muri ‘graduation’ y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, hari amafoto menshi mu binyamakuru…kandi hari mu 2008, kubw’ibyo sinzi ibyanyu ariko ukoze imibare, kuva mu 2008 kugeza ubu nta myaka 19 irimo,”

“Kuvuga ko ari we wari umwana wenyine ntabwo ari ukuri,”

Samantha kandi yateye utwatsi ibyatangajwe na Meghan ko nta kintu yari azi ku bijyanye n’ibibera ibwami mbere yo guhura na Harry.

Meghan yabwiye Oprah ati “ Sinigeze nkura nzi byinshi ku muryango w’ibwami… sinigeze nshaka umugabo wanjye kuri internet.”

prince-harry-and-meghan-markle-son-archie-talking.jpg

Samantha ariko yabihakanye avuga ko hari amafoto menshi Meghan yagaragaye ahagaze imbere ya Buckingham palace, Ingoro y’ibwami mu Bwongereza.

Samantha yongeyeho ko Meghan icyo ashaka ari ugukira gusa no kuba Hollywood.

Ati “Yagize Diana ikigirwamana”, aha Samantha yavugaga Igikomangomakazi Diana, nyina wa Harry.

“Mubyukuri, Meghan yakoze ibishoboka byose ngo yige Diana, yigana imyambarire ye, yigana imvugo y’umubiri ndetse anitera umubavu wa Diana ku munsi wabo (Meghan na Harry bahura) wa mbere! Ntumbwire ko murumuna wanjye atari azi uwo Harry yari we.”

Meghan nawe avugana na Oprah yavuze ko Samantha yahinduye izina ry’umugabo we akongera kwitwa Markle amaze kumva ko murumuna we ari mu rukundo n’igikomangoma, ariko Samantha akavuga ko yiswe Markle, izina rya papa wabo, kuva mu 1964 kandi ari naryo riri ku mpamyabumenyi ye.

Meghan kandi yanashije papa we ubugambanyi kubera ukuntu yagiye amucuruza mu binyamakuru, ndetse ntiyahisha ko asa nk’uwabuze se, Thomas Markle.

Samantha akavuga ko papa wabo yakurkiye iki kiganiro Meghan yagiranye na Oprah kandi byamubabaje.

Kuri ubu Meghan n’umugabo we, Harry bavuye ibwami mu Bwongereza bakajya kubaho ubuzima busanzwe muri Leta ya California, muri Amerika, bafitanye umwana w’umuhungu witwa Archie Harrison Mountbatten-Windsor, ukurikirana na se ku mwanya wa 7 ku rutonde rw’abaragwa b’ingoma (tuzabagezaho vuba) n’undi mwana w’umukobwa ukiri mu nda utaravuka.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *