Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, FERWACY, ryatangaje ko Tour du Rwanda ya 2021 iteganyijwe muri Gashyantare umwaka utaha izatwara abarirwa muri miliyoni 740 Frw.
Ni ingengo y’imari ingana neza n’iyakoreshejwe muri Tour du Rwanda yo muri Gashyantare 2020.
Isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda rya 2021, rizaba mu gihe ubukungu bw’Isi buzaba butifashe neza kubera ingaruka icyorezo cya COVID-19 cyagize ku nzego zose z’ubuzima bw’abatuye Isi, ibyanashoboraga gutuma iriya ngengo y’imari igabanuka.
The New Times ivuga ko abayobozi ba FERWACY bavuga ko ingengo y’imari izakoreshwa muri Tour du Rwanda yo mu mwaka utaha itagabanyijwe, kubera ko abaterankunga ba ririya siganwa biyongereye.
Amafaranga azakoreshwa arimo miliyoni 300 Frw azatangwa na Minisiteri ya Siporo, mu gihe andi azava mu baterankunga barimo uruganda rwenga inzoga zisembuye rwa Skol ruzatanga miliyoni 200 Frw.
Tour du Rwanda ya 2021 izatangira ku wa 21 irangire ku wa 28 Gashyantare, nyuma y’uduce umunani abasiganwa bazirukanka.
Iri siganwa riri ku rwego rwa 2.1 kuva mu mwaka ushize wa 2019, rifatwa nk’irya mbere rikunzwe kurusha andi ku mugabane wa Afurika, ibyatumye amakipe akomeye ku Isi nka Astana Cycling Team na Israel Start-Up Nation azaba kuryitabira.
Amakipe 17 ni yo azitabira Tour du Rwanda ya 2021, arimo 15 yamaze kumenyekana. Amakipe akomeye mu gusiganwa ku magare nka Israel Start-Up imenyerewe muri Tour de France, B&B Hotels na Direct Energie zo mu Bufaransa ari mu yazitabira ririya siganwa.
U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe atatu, arimo Team Rwanda y’igihugu, Skol Adrien Cycling Academy na Benediction Cycling Team.
Agace kazwi nk’urukuta rw’Umujyi wa Kigali (Wall of Kigali) n’uturere twa Gicumbi na Nyagatare; turi mu two Isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda mu 2021 rizanyuramo.


