gv--bnnxeaa1az4-e4255

Menya amashuri yatsindishije kurusha andi mu bizamini bya Leta

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), rwasohoye urutonde rugaragaza uko amashuri yo hirya no hino mu gihugu yitwaye mu bizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.

Ni ibizamini birimo ibisoza amashuri abanza ndetse n’ibisoza Icyiciro cya Mbere cy’Amashuri yisumbuye.

Urutonde NESA yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kanama rurakurikira amanota y’ibizamini bya Leta yasohotse ku wa 19 Kanama.

Amashuri atandukanye hirya no hino mu gihugu yatsindishije ku kigero cya 100%.

Mu mashuri 1,890 afite abanyeshuri bakoze ikizamini gisoza Icyiciro cya Mbere cy’Amashuri Yisumbuye; Ishuri rya College de Butamwa riherereye mu karere ka Nyarugenge ni ryo ryahize ayandi. Mu banyeshuri 180 b’iri shuri bakoze ikizamini cya Leta, bose baratsinze.

Amashuri yarikurikiye arimo GS Nyarubande, APACOPE, College Saint Andre, LycĂ©e Notre-Dame de Citeaux n’irya Kigali Kigali Pacifique College yose yo mu karere ka Nyarugenge.

Ishuri rya École Chretienne de Kigali riherereye i Kibagabaga mu karere ka Gasabo na ryo riri mu yitwaye neza, dore ko mu banyeshuri 61 bakoze ikizamini bose bashoboye gutsinda.

Muri Gasabo kandi andi mashuri yitwaye neza harimo irya FAWE Girls’ School, Glory Academy (68), Institut de Formation Apostolique de Kimihurura (IFAK), Saint Ignatius High School, École Chretienne de Kigali, Petit Seminaire Ndera, Sinai Academy, Hope Haven Christian Secondary School na Riviera High School na yo yatsindishije ku kigero cya 100%.

Akarere ka Kicukiro na ko kari mu dufite amashuri yatsindishije cyane, aho nk’ishuri rya Kagarama Secondary School ryahize ayandi nyuma yo gutsindisha abanyeshuri 179 bose bakoze ikizamini.

Rikurikirwa n’amashuri ya St Vincent Pallotti/Masaka na ES Kanombe/Efotec.

Mu karere ka Nyanza ho Ishuri Ryitiriwe Kristu umwami yatsindishije abanyeshuri 133 na 192 na E.SC.L.M Nyanza yatsindishije 132 ni yo yahize abandi.

Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, mu 3,815 yakoze mu gihugu hose; nanone amashuri yo mu karere ka Nyarugenge ni yo yahize ayandi.

Arimo Star Shine School, Orion School, APADERWA, ESPAK, EP Nyarurenzi, APACOPE, APADR Glory, na ESCAF.

Mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, amashuri abiri arimo iryo mu karere ka Nyabihu n’iryo muri Karongi yatsindishije ku kigero cya 0%; mu gihe amashuri abiri ya nyuma yitwaye nabi mu kizamini gisoza amashuri abanza arimo iryo mu karere ka Muhanga na Nyanza yatsindishije ku kigero cya 6.82% na 7.14%.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *