Bwiza

Menya ba Meya bashya 27 batorewe kuyobora uturere two mu Rwanda

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kabiri, 24 Ugushyingo 2026 saa 11:59
Menya ba Meya bashya 27 batorewe kuyobora uturere two mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo hirya no hino mu gihugu haramukiye amatora y'abagize Biro z'inama njyanama z'uturere, ndetse n'ay'abayobozi b'ubuterere yasize 27 two hirya no hino mu gihugu tubonye ba Meya bashya.

Abayobozi batowe mu turere 5 tugize Intara y'Amajyaruguru

Mu karere ka Musanze, Mme Berwa Marie Grace yatorewe kuba Meya w'aka karere asimbuye Nsengimana Claudien wakayoboraga.

Nishimwe Dedan yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, na ho Kayiranga Theobald wari usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu atorerwa kuba uw'Imibereho Myiza.

Muri aka karere kandi Ndayambaje Michel yongeye gutorerwa kuba Perezida w'Inama Njyanama y'ako, Manirere Jean D'Amour atorerwa kuba Visi-Perezida, na ho Mubirunyoye Eugenie atorerwa kuba Umunyamabanga.

Mu karere ka Burera ho Niyibizi Ildephonse yatorewe kuba Meya, asimbuye Mukamana Soline wayoboraga aka karere.

Ni mu gihe Bizimungu Jean Baptiste yatorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama, Nkurikiyimana Emmanuel atorerwa kuba Visi-Perezida na ho Mukarutwaza Alphonsine aba Umunyamabanga.

Mu karere ka Gicumbi, Hategekimana Vincent yatorewe kuba Meya w'aka karere asimbuye Nzabonimpa Emmanuel.

Ni mu gihe Sibomana Rusika Emmanuel yatorewe kuba umuyobozi w'inama njyanama, Kazera Julienne atorerwa kuba Visi-Perezida na ho Hakirumurame Savio atorerwa kuba Umunyamabanga.

Muri Gakenke ho Mukandayisenga Vestine yongewe gutorerwa kuyobora aka karere, nyuma yo kwiyamamaza ari umukandida umwe.

Irakarama Justin yatorewe kuba umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, na ho ...atorerwa kuba umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.

Ni mu gihe Mugwiza Teleshore yatorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama, Mukagaju Odette atorerwa kuba Visi-Perezida na ho Ishimwe Marie Yvonne aba Umunyamabanga.

Mu karere ka Rulindo ho Mutabazi Rita Clémence yatorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama, Uwimana Leopold aba Visi-Perezida na ho Umwali Annuarita aba Umunyamabanga.

Meya mushya w'aka karere yabaye Uwamahoro Chantal wasimbuye Mukanyirigira Judith wakayoboraga.

Intara y'Amajyepfo

Mu karere ka Huye hatowe Nshimiyimana Vedaste watorewe kuba Meya asimbuye Sebutege Ange wacyuye igihe. Nshimiyimana yatowe ku majwi 464.

Muri aka karere kandi Dr. Kagwesage Anne Marie yatorewe kuba umuyobozi w'inama njyanama, Ngendabyenda Emmanuel Christian atorerwa kuba umuyobozi wungirije na ho Dr. Bavakure Jumbe Abel aba umunyamabanga.

Mu karere ka Kamonyi ho hatowe Murekatete Patricie watorewe kuba Meya, asimbuye kuri uwo mwanya Dr. Nahayo Syvèle.

Muri aka karere kandi Ngaboyera Valens yatorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Visi Perezida aba Mbabajende Said Moukhtar na ho Ishimwe Pascaline atorerwa kuba Umunyamabanga w'Inama Njyanama y'Akarere.

Mu karere ka Muhanga ho Niyonshuti Gerard yatorewe kuba Meya, asimbuye Kayitare Jacqueline.

Muri aka karere kandi Nshimiyimana Gilbert yatorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama, Rudasingwa Jean Bosco atorerwa kuba Visi-Perezida na ho Mukabatesi Jeanne d'Arc aba Umunyamabanga.

Mu karere ka Ruhango amatora yasize Mukasonga Virginie atorewe kuba umuyobozi wako, Nemeyimana Jean Bosco atorerwa kuba umuyobozi wungirije w'akarere ushinzwe iterambere ry'ubukungu, na ho Ingabire Laetitia atorerwa kuba uwungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.

Ni mu gihe Dr. Karama Alphonse yatorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama y'akarere.

Mu karere ka Nyanza ho abagize Biro y'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyanza batowe ni Mukagatare Judith watorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama, Sheikh Ntawukuriryayo Ismael wabaye Visi-Perezida na Bikorimana Gerard wabaye Umunyamabanga.

Abagize Komite Nyobozi y'Akarere batowe ni Dr. Bimenyimana Pierre Célestin watorewe kuba Meya, Gihana Tharcisse watorewe kuba Visi-Meya ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu na Urujeni Consolée watorewe kuba Visi-Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.

Mu karere ka Gisagara, Kalinganire Ignace Steven yatorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama, Visi-Perezida aba Kaligirwa Annonciata na ho Umunyamabanga aba Uwamwiza Jacqueline.

Muri aka karere, Ntihinyurwa Joseph ni we watorewe kuba Meya. Yari asanzwe ayobora Umurenge wa Nyabimata mu karere ka  Nyaruguru.

Mu karere ka Nyaruguru, Siboyintore Theodat niwe watorewe kuba Meya ku majwi 327.

Abagize Biro ya Njyanama y'Akarere ka Nyaruguru batowe kandi barimo Perezida wa Biro ya Njyanama y'Akarere wabaye Munyaneza Jean Marie Vianney, Ingabire Veneranda watorewe kuba Visi-Perezida na Nshutinziza Juvenal wabaye Umunyamabanga.

Mu karere ka Nyamagabe ho hatowe Habimana Thadée watorewe kuba umuyobozi wako, na ho Uwamariya Rose atorerwa kuba umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu.

Ni mu gihe Mukiza Emile yatorewe kuyobora inama njyanama y'aka karere, Ndorimana Jean Claude atorerwa kuba Visi-Perezida wayo na ho Uwamahoro Marie Claire atorerwa kuba Umunyamabanga.

Intara y'Uburengerazuba

Mu karere ka Rubavu, Mulindwa Prosper wakayoboraga yongeye gutorerwa kuba umuyobozi wako mu myaka itanu iri imbere. Niyonsenga Philippe yatorewe kuba Visi-Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu.

Muri aka karere kandi, Musoni Jean de Dieu yatorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama, Ntihemuka Emmanuel aramwungiriza na ho Uwanyirigira Roseline aba Umunyamabanga.

Muri Nyabihu hatowe Uwingabire Jacqueline wabaye Meya, asimbuye Mukandayisenga Antoinette wari umaze igihe ayobora aka karere. Visi-Meya ushinzwe ubukungu yabaye Ndayambaje Karima Augustin na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage wabaye Uwumuremyi Michel.

Ni mu gihe abatowe muri Biro y'Inama Njyanama ari Nsengiyumva Faustin (Perezida), Dr. Ahishakiye Jeannine (Visi Perezida) na Habimana Gatanazi Jean Bosco.

Mu karere ka Rutsiro, Gakumba Vincent yatorewe kuba Meya, Niku Bernadette atorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza; na ho Uwizeyimana Emmanuel atorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

Ngendo Martin yatorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama y'akarere, Nzungize Clarisse Iribagiza aba Visi-Perezida na ho Niyigena Mugabo Eric aba Umunyamabanga.

Muri Karongi, Muzungu Gerald wayoboraga aka karere by'agateganyo yatorewe gukomeza kukayobora, Majyambere Jean Pierre atorerwa kuba Visi-Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu na ho Mukamunana Alphonsine atorerwa kuba Visi-Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.

Dipl.-Ing. Paul Umukunzi yatorewe kuyobora Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi, Munyaburanga Alain atorerwa kuba Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, na ho Tetero Solange aba Umunyamabanga.

Mu karere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yatorewe kuba Meya asimbuye Muneza Placide wayoboraga akarere by'agateganyo.

Nyabyenda Emile we yatorewe kuba Visi-Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu na ho Uwamwiza Jeanne d'Arc aba Visi-Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu.

Perezida w'Inama Njyanama y'akarere ka Nyamasheke watowe ni Prof. Kamana Emmanuel, Visi-Perezida aba Tuyishime Phoebe na ho Umunyamabanga aba Mugabo Jackson.

Muri Rusizi ho Sindayiheba Phanuel wari usanzwe ayobora aka karere ni we watorewe gukomeza kukayobora, Visi-Meya wungirije ushinzwe ubukungu aba Habimana Alfred, na ho Visi-Meya ushinzwe imibereho myiza aba Mukakalisa Francine.

Perezida w'Inama njyanama y'Akarere yabaye Dr Uwizeye Odette, Visi-Perezida w'inama Njyanama aba Karangwa Cassien na ho umwanditsi w'Inama Njyanama aba Niyonshuti Pascal.

Ni mu gihe muri Ngororera Meya mushya watowe ari Birorimana Jean Paul, Visi-Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu aba Iraguha Yvette na ho ushinzwe imibereho myiza y'abaturage aba Ndikubwimana Jean Paul.

Perezida w'Inama Njyanama y'akarere watowe ni Madamu Nyirangirimana Immaculée, Visi Perezida aba Sebazungu Modeste na ho Umunyamabanga aba Ingabire Marie Louise.

Intara y'Iburasirazuba

Mu karere ka Bugesera, Mutwara Ezra Gahiga yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere muri manda y'imyaka itanu, asimbuye Mutabazi Richard wasoje manda ebyiri. Mpayimana Protais we yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, na ho Tusiime Mukandori Grace aba Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage.

Muri aka karere kandi Munyazikwiye Faustin yatorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Duhuze Remy Norbert aba Visi-Perezida na ho Umutoni Solange aba Umunyamabanga w'Inama Njyanama y'Akarere.

Mu karere ka Nyagatare, Kakooza Henry wari usanzwe ari umuyobozi wako yongeye gutorerwa kukayobora, Shyaka Frank atorerwa kuba Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, na ho Niyigena Hilarie atorerwa kuba Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage.

Ni mu gihe Kabagamba Wilson, yatorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama, Rubasha Herbert atorerwa kuba Visi Perezida w'Inama Njyanama, na ho Niyonkuru Clemetine aba Umunyamabanga.

Mu karere ka Gatsibo, Sekanyange Jean Leonard yatorewe kuba Meya asimbuye Gasana Richard, Visi Meya ushinzwe ubukungu aba Mwumvaneza Didas naho Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage aba Nyiranshiti Xaverine.

Biro y'Inama Njyanama y’Akarere yatowe igizwe na Perezida, Nambajimana Djamali, Visi-Perezida, Bagaza Tom na Uwimbabazi Christine wabaye Umunyamabanga.

Mu karere ka Rwamagana hatowe Komite Nyobozi iyobowe na Meya Dr. Musabwasoni Marie Grace Sandra, Visi-Meya ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richards Rwamunono na Visi-Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Ingabire Jenny.

Perezida w'Inama Njyanama y'akarere yabaye Mwiseneza Jean Claude, wungirijwe na Muganga Madinah ndetse hanatowe Ndereyimana Assinapol ku mwanya w'umunyamabanga.

Mu karere ka Kayonza, Meya watowe ni Hategekimana Fred, Higiro Jules watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu na Nshizirungu Béatrice wabaye Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage.

Karenzi John yatorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Niyongira David atorerwa kuba Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere na ho Kayitare Mpinganzima aba Umunyamabanga w'Inama Njyanama.

Mu karere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere, Ruyumbu Augustin atorerwa kuba Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu na ho Mukayiranga Marie Gloriose aba Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage.

Abagize Biro y'Inama Njyanama y'Akarere batowe ni Karasira Theophile wabaye Perezida wayo, Rukundo Jean Claude wabaye Visi-Perezida na Bishumba Shakilla wabaye Umunyamabanga.

Ni mu gihe mu karere ka Kirehe, Rangira Bruno wari usanzwe ayobora aka karere yatorewe gukomeza kukayobora, na ho Nzirabatinya Modeste atorerwa kuba umuyobozi wako wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu.

Prof. Dr. Callixte Kabera yatorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama, Dr. Deo Mutambuka aba Visi Perezida na ho Mukeshimana Gloriose aba Umunyamabanga.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.