Menya bimwe mu bikubiye mu kiganiro Perezida Trump yagiranye n’itangazamakuru

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gashyantare 2017, Prezida wa Reta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru batandukanye bo muri kiriya gihugu ku nshuro ye ya mbere kuba yakwicra ku ntebe y’ubutegetsi.
Muri iki kiganiro, Perezida Trump yagarutse kuri bimwe mu byo amaze kugeraho kuva ageze ku buyobozi, anenga abamuvuga nabi ndetse n’itangazamakuru ubwaryo arinenga kuba hari ibyo rimuhimbira.
Ikinyamakuru the guardian dukesha iyi nkuru kivuga ko Perezida Trump yasobanuye impamvu yakuye Amerika mu masezerano y’ibihugu bihurira ku nyanja ya Pasifike, uko hatorwa abagomba kumufasha muri Guverinoma ye, gukuraho amwe mu mategeko yari asanzweho n’ibindi.
Prezida Trump kandi yatangaje ko mu byo ahugiyeho muri iki gihe cye cya mbere cy’ubutegetsi, arangajwe imbere no gukosora ibyasize byangjwe na Perezida Obama yasimbuye nubwo nta byo yatunze agatoki.
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Perezida trump ngo yaranzwe no gusubiza ibibazo ku buryo budasiguye. Urugero rwagarutsweho ni urw’umunyamakuru ufite inkomoko yo muri Afurika wamubajije ikibazo ku kijyanye n’inama mu by’amadini, aho Perezida trump mu kumusubiza yashatse kugaruka ku nkomoko y’uyu munyamakuru babonye ko bishobora guteza impaka bagaceceka.
6239
Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko Perezida Trump atigeze yihanganira kugaya ibitangazamakuru bimwibasira bitangaza amakuru atari y0 kuri we cyane cyane ku mikoranire na leta y’u Burusiya.
Yashinje itangazamakuru kuyobora ibikorwa by’imyigaragambyo n’ibindi bimwamagana muri Amerika ndetse no ku byemezo afata bitavugwaho rumwe ityo akavuga ko itangazamakuru riri mu bamurwanya ku mwanya w’imbere.
Yahakanye kandi yivuye inyuma ko hari imikoranire ya hafi cyangwa idasanzwe n’igihugu cy’u Burusiya nka kimwe mu bihugu byagaragaje ubushake budasanzwe mu gushyigikira ko yatorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Trump yabwiye itangazamakuru ko afite ubushobozi bwo guhangana na buri kintu kibi gishobora kuba kinyuze mu bitangazamakuru ariko avuga ko ashobora no kugira ibyo akosoramo.
Yagize ati” nshobora guhangana n’amakuru mabi kurusha undi wese. Amakuru mabi kuri njye nta cyo avuze ariko mushobora no kuyakosora akaba meza nabwo nta cyo byatwara. Kuyagira meza nta kundi ni uko mwaba mutangaza ari nyayo y’ukuri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *