Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yagaragaje ibintu bibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza mu gihe cy’amatora ategerejwe mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.
Iyi komisiyo ivuga ko Bibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza hagamijwe guhindura cyangwa kugerageza guhindura imitekerereze by’ugomba gutora.
Birabujijwe kandi gukoresha umutungo wa leta aho waba uri hose mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gutanga impano z’amafaranga cyangwa iy’ibintu.
Gutuka cyangwa gusebya mu buryo ubwo ari bwo bwose undi mukandida cyangwa gushingira ku bikorwa by’ubucuruzi nabyo birabujijwe.
Ikindi kibujijwe ni ukumanika amafoto cyangwa inyandiko no gukorera inama zo kwiyamamaza ahatarabigenewe, ndetse no gushingira ku bwoko, ku isano muzi, ku karere, ku idini no ku bundi buryo bwose bushingiye ku ivangura n’amacakubiri.
Biteganyijwe ko kwiyamamaza kw’imitwe ya politiki n’Abakandida biyamamaza ku giti cyabo mu matora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite bizatangira kuwa 22 Kamena bikazarangira kuwa 13 Nyakanga 2024.
Bukeye bwaho kuwa 14 Nyakanga, hazaba amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’amatora y’abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki n’abakandida biyamamaza ku giti cyabo ku Banyarwanda baba mu mahanga.
Ni mu gihe kuwa 15 Nyakanga 2024 ari bwo hazaba amatora ya Perezida wa repubulika mu Rwanda n’amatora y’abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki n’abakandida biyamamaza ku giti cyabo mu Rwanda.
Ibizava mu matora by’agateganyo bizatangazwa bitarenze itariki 20 Nyakanga, naho gutangaza burundu ibyavuye mu matora bizaba bitarenze itariki 27 Nyakanga 2024.


