Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu cyumweru gishize rwataye muri yombi umusore wo mu karere ka Musanze wifashe amashusho yambaye impuzankano y’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.
Amakuru y’itabwa muri yombi rya Ndagijimana Straton yakiriwe mu buryo butandukanye mu Banyarwanda biganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga, ku buryo hari bamwe mu bagaragaje ko atakabaye afungwa bijyanye no kuba “nta cyaha gikomeye” yigeze akora.
Abagaragaje ko bari ku ruhande rw’uyu musore bageze kure bavuga ko aho gufungwa hagafunzwe uwamuhaye umwambaro wamufungishije; abandi bagaragaza ko ubugenzacyaha bwakamuhaye amahirwe yo “guhabwa imyitozo” mbere yo kuba umwe mu bakozi babwo.
Icyakora, mu busanzwe kwambara impuzankano y’inzego z’umutekano nk’ingabo z’u Rwanda, Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Ubugenzacyaha n’urushinzwe imfungwa ku muntu uwo ari we wese utabyemerewe bigize icyaha; nk’uko Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda abiteganya.
Impuzankano y’inzego z’umutekano isanzwe ari bimwe mu birango by’inzego z’igihugu, ubuyobozi ndetse n’icyizere cya rubanda; bityo kuyikoresha biteganywa n’itegeko.
Ibi bivuze ko kuba abasivile bakwambara iriya myambaro bitemewe; usibye inshuro nke cyane kandi zihariye.
Ingingo ya 279 y’itegeko NÂș 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga ibyaha n’ibihano mu Rwanda ivuga ko umuntu wese utabigenewe wivanga mu mirimo y’ubutegetsi, iya gisivili cyangwa iya gisirikare; cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo yiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu itari munsi ya Frw 300,000 ariko itarenze Frw 500,000.
Ni ryari abasivile bemerewe kwambara iriya myambaro ntibabiryozwe?
N’ubwo itegeko ribuza abasivile kwambara imyambaro y’inzego z’umutekano, na none riteganya ko hari ibihe baba bemerewe kuyambara ntibabe babiryozwa n’amategeko.
Ni ibihe birimo ibikorwa bifite aho bihuriye n’ubuhanzi ndetse n’umuco; nko mu gukina filime, ikinamico cyangwa iserukiramuco.
Icyakora kwambara iriya myambaro muri ibi bikorwa na bwo bigomba kubanza gutangirwa uburenganzira n’inzego zirimo Minisiteri y’Ingabo, Polisi y’Igihugu, RIB na RCS (mu gihe umwambaro ugomba gukoreshwa ari uwabo) ndetse n’urwego rushinzwe Sinema mu gihugu.
Imyambaro y’inzego z’umutekano kandi ishobora kwambarwa ku mpamvu ndetse n’imihango ifite aho ihuriye n’uburere mboneragihugu; urugero nko mu Itorero cyangwa ingando.
Abasivile kandi bashobora guhabwa iriya myambaro nk’urwibutso cyangwa ishimwe ry’icyubahiro kubera ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho; gusa ntibaba bemerewe kuyambara mu ruhame kuko bayihabwa nk’ikimenyetso.


