Inyinya mu rurimi rw’Ikilatini yitwa ‘Diastema’. Ni umwanya usa n’icyuho kiri hagati y’amenyo abiri y’amabwene (Incisive), ikaba iza ahanini ku rwasaya rwa ruguru.
Urubuga rwa Heatlth Line rusobanura ko inyinya iterwa n’impamvu nyinshi, cyane cyane amenyo mato umuntu aba afite, ku buryo adashobora gukwira ku rwasaya rwose. Ruvuga ko kandi umubare munini w’amenyo na wo ushobora gutuma habaho inyinya.
Inyinya ifatwa nk’ikirango cy’ubwiza ku bantu, by’umwihariko abakobwa ndetse hari imyemerere (myth) y’uko umuntu uyifite aba afite amahirwe menshi mu buzima, mu Bufaransa ho amenyo afite inyinya bafite ‘Dents de Bonheur’ (amenyo y’amahirwe/umugisha).
Iyi myemerere ahanini ishingira ku bantu bazwi, b’ibyamamare bifite inyinya nka Madonna, Georgia May Jagger, Lara Stone, Anna Paquin, Elijah Wood, Chris Martin, Lily Aldridge na Vanessa Paradis.
Bivugwa ko abafite inyinya:
1. Ari abahanga
Bivugwa ko umuntu ufite inyinya arangwa n’ibikorwa byuje ubwenge ndetse n’udushya (creativity).
2. Bakoresha neza amafaranga
Abantu bafite inyinya barizerwa cyane mu mikoreshereze y’amafaranga. Amafaranga babonye/bafite, babasha kuyabyaza umusaruro mwiza.
3.Bitwara neza mu kazi
Mu bijyanye n’akazi, abantu bafite inyinya bakunze kugira umuhamagaro, bakagakora neza, kagatanga umusaruro. Baba urugero muri bagenzi babo.
4. Bagira amagambo menshi
Abantu bafite inyinya bavugwaho kuvuga cyane byo gusabana na bagenzi babo. Ntabwo amagambo yo kubwira bagenzi babo abakamana.
5. Bigirira icyizere kandi bakagira umwete
Mu kazi kabo, ntabwo bacika intege kuko baba bizeye ko bashoboye ndetse bagera ku ntego. Mu gihe bahuye n’inzitizi (challenges), bagerageza kubicamo bemye.
6. Uburanga bwabo bukurura abagabo
Mu bihugu bitandukanye, abakobwa bafite inyinya babonwaho ubwiza. Ubu bwiza nib wo butumwa abagabo bifuza kubagira abagore, cyangwa se bakaryamana. Hari abifuza kandi kubona abafite inyinya babasekera, ibyo kuri bo biba bihagije.
Icyitonderwa: Si ihame ko abantu bose bafite inyinya bagira ibi birango (characteristics), gusa hagendewe ku myemerere n’ingero z’abantu benshi (majority). Nk’uko twabikomojeho kandi, hashingiwe ku bantu bazwi nk’ibyamamare mu mukino wa filimi, umuziki ndetse n’abanyamideli.

24 Responses
Menya igisobanuro cy’inyinya n’ibiranga abazifite
Ibyo nibyo kbs

simbyemeye kabs

Udupfunyikiye amazi

Sha niba mutarimubizi mubimenye ko inyinya ari INENGE abajijutse iburayi no muri Amerika bajya kubadentists bakazifunga niyompamvu mubona nta bazungu benshi bagira inyinya kuko ni anomalie

Kubera ko nyifite nakurikiranye ibyayo nsanga ahubwo ari n’indwara!!!

Inyinya ni murumuna w’ibibari

Inonyi Niki mukinyarwa
Ikibibi

Hhhhhhh,mpise nseka,ipfa kuba itambuza gutamira cg gusoma icupa nishake ibe inenge,nubwiza bukabije buba inenge.

Nishake iba ari inenge ,mfa kuba ndya nka nanywa

Amabwene>>>> incisive ababanditsi binzaduka ndabakunda

Nibyo kbx ibyo muvuze byose nange ndabibona

Nibyo kbx pe