Igitabo Operation Trojan Horse cyanditswe na John Keel mu 1970 kivuga ko igitero cyiswe Trohan Horse cyasaga n’ikidashoboka. Ni kimwe mu bitero bya gisirikare bikomeye byabayeho mu mayeri n’ubuhanga buhambaye. Iki gitero cyagabwe hifashishijwe ifarashi nini cyane yabajwe mu giti. Abasirikare b’Abagereki bashakishije uko bajya gusenya urugo rw’Umwami Priam wa Troie. Abagiriki bamuhenze ubwenge ngo bamwoherereje impano ikoze mu ishusho cy’ifarashi nini cyane, nyamara yuzuyemo abasirikare kabuhariwe 30 b’Abagereki. Aba basirikare mu ijoro basohotse bucece muri cya kibumbano, baromboka bakingura imiryango y’inzugi z’imitamenwa z’inkike zari zigose Umujyi wa Troie ubundi abasirikare bene wabo b’Abagiriki bari barekereje hanze aho si ukuwirohamo bivayo basenya kandi batwika ikintu cyose cyari muri uwo mujyi. Umwami Priam yatsinzwe n’Abagereki bahimbye uburyo buhambaye bwo kwinjira mu murwa we wari urinzwe. Ni ibintu bitapfa kumvikana ko bishoboka mu matwi ya benshi muri iki gihe. Hibazwa uburyo ubuhanga nk’ubu Abagereki babutekerejeho mu kinyejana cya 12 mbere y’Ivuka rya Yezu. Abahanga mu bya gisirikare bamwe bavuga ko isa n’idashoboka, abandi bakavuga ko yakoranywe ubwenge kabuhariwe.




2 Responses
Menya igitero cya Trojan Horse cyasaga n’ikidashoboka
Ntaho itaniye niya Fpr yinjira muri Cnd bavuga ko baje gushyira amasezerano ya Arusha mubikorwa ahubwo baje mumugambi wo kwica Habyarimana kugirango abatutsi twari mugihugu twicwe.
Menya igitero cya Trojan Horse cyasaga n’ikidashoboka
Ntaho itaniye niya Fpr yinjira muri Cnd bavuga ko baje gushyira amasezerano ya Arusha mubikorwa ahubwo baje mumugambi wo kwica Habyarimana kugirango abatutsi twari mugihugu twicwe.