Menya Neza Uwo uriwe-EP1

Sangiza iyi nkuru

Abantu benshi barwanira ibintu, abandi bakarwanira imyanya, kandi byose birahita vuba, bikibagirana. Ariko umunyabwenge aharanira ibitinda, kandi nta ahandi wabisanga, cyeretse mu Imana. Imibanire y’umuntu n’Imana bitangirira m’urugendo rwe hamwe na Yesu. Uwo, icya mbere kimu baho, uhereye umunsi wa mbere yiyemeje kugendana na Yesu, n’uguhabwa ububasha bwo guhinduka Umwana w’Imana, ndetse umuturage wo m’ubwami bwayo.

Nta kibabaje nko kutamenya umubyeyi wawe, kandi yishoboye. Nta kibabaje nko kuba umuturage utazi uburenganzira bwe cyangwa inshingano ze mu gihugu. Benshi mu bana b’Imana babayeho basenga amasengesho yogusabiriza ibyo bahawe cyera, gusa n’uko batazi gutahura no kugendera mu mahame y’Ubwami babarizwamo.

Umwami Yesu yabajije Petero ati “Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?” Simoni Petero aramusubiza ati “Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.” Yesu aramusubiza ati “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru. Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’ Nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n’icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.” (Matayo 16: 15-19)

Petero amaze gutahura Uwo Yesu ariwe by’ukuri, byatumye na Yesu nawe amuhishurira uwo ariwe, n’icyo yaremewe, impamvu ya Petero yokubaho mw’isi. Benshi bapfa batara menya icyo baremewe, bakazava mw’isi batagikoze, cyangwa se batagisohoje.

Petero amaze gutahura uwo Yesu yariwe by’ukuri, byamuhesheje imfunguzo z’Ubwami bwo mw’Ijuru. M’ubundi buryo byamuhesheje ububasha bwogukorana n’ijuru, kuburyo icyo yanga ntikibeho, n’icyo ashaka, akaba aricyo kibaho. N’icyo bita inyungu zo kugendana n’ukomeye, cyangwa umusaruro wo kumenya iby’agaciro.

Izo mfunguzo, ubwo bubasha n’ubushobozi Yesu yahaye Petero, yarihaye buri wese utahura uwo Yesu ariwe m’ubuzima bwe.

Kuri uyu munsi wa mbere, turatangiranye n’ihame rya mbere cyangwa urufunguzo rwa mbere, ari ukumenya uwo uriwe muri Kristo, Uri Igikomangoma cyo m’Ubwami bw’Imana, kuko So ari Umwami waho. Ntakibabaje nko kuba igikomangoma kitazi icyo aricyo. Gishobora kuba ri agahinja, cyangwa kitarabyakira. Wowe urihe, wiyakira ute? Mbere y’Imana yawe. Ufite ububasha bwo kwanga no guhindura ibikubaho byose, ubasha gufunga no gufungura. Amahitamo n’ayawe.

Shalom,
Pastor Christian Gisanura

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *