Mu Rwanda rwo hambere harangwaga imico itandukanye yakorwaga mu rwego rwo kwimakaza umuco nyarwanda, imwe muri iyo mico harimo uwo gukirana ku mugabo n’umugore babaga barushinze.

Ese uko gukirana byakorwaga gute, ryari, byamaraga igihe kigana gute, ese biracyakorwa? Byose nibyo tugiye kurebera hamwe.
Mu gihe cyo hambere iyo bwamaraga kwira bazanaga ibyo kurya, umugeni akabyanga, bakamuha amata agasomaho, kuko ntawanga amata kuko byafatwaga nko gusura nabi. Akimara kuyanywa baramukazi be bamujyana mu gikari, bakamwuhagira, barangiza bakamusiga ikimuri cyinshi cyane, kugira ngo umugabo naza kumukoraho anyerere mu maboko.
Igihe umukobwa yabaga amaze kwiyuhagira, yarakenyeraga cyane; baramukazi be bati: « Ngwino tujye kuryama » . Bakamujyana ku buriri, bahamugeza bakahamusiga, nuko umugeni akiyorosa ikirago akakiryamira impande zombi.
Umugabo yabaga yicaye mu kirambi, yamara akanya akamusanga ku buriri, umukobwa akamwanga, bagakirana, umukobwa akihirika butosho, ndetse inkingi bakazinyeganyeza, ariko umukobwa yagera aho akemera, kuko ari nta mukobwa wo kunanira umugabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibyo byabaganishaga ku kumara amavuta, bwajya gucya mushiki w’umusore cyangwa undi wateganyijwe, akaza kumumwaka, akamujyana mu yindi nzu (kwa sebukwe).
Kuva icyo gihe, umugeni agatinya, ntasohoke aribyo bitaga kwarika umugeni, akaba aribyo wakwita ukwezi kwa buki mu Rwanda rw’uyu munsi.
Kugeza ubu benshi bajya bibaza niba uwo muco ukibaho mu duce tumwe na tumwe two mu byaro, gusa abenshi bavuga ko byaba byaracitse b’urundu kimwe n’indi mico yibandwagaho mu gihe cyo hambere yagiye icyendera indi ikaburirwa irengero.
Ndacyayisenga FredBwiza.com


