Messi yampishuriye ibanga ko ngiye mu ikipe y’amateka- Rafinha

Sangiza iyi nkuru

Rafael Alcà¢ntara do Nascimento, uzwi ku izina rya Rafinha, avuga ko kuba yaravuye muri FC Barcelona akerekeza muri Inter Milan, ntacyo byamuhungabanyijeho, ahubwo ko ameze neza cyane by’umwihariko akabona ko ijambo Messi yamubwiye, ari iry’agaciro.
Umunya-Brezil, Rafinha w’imyaka 25 y’amavuko, ukina hagati mu kibuga, yaguzwe na Inter Milan mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubu akaba abona ubuzima bwe muri ruhago burushaho kuba bwiza mu Butaliyani.
Ati “Meza neza kandi nejejwe n’urwego ndiho mu buryo bw’imyitozo, maze kumenyera imikinire yo mu Butaliyani, ivi ryanjye rimeze neza kandi buri kimwe cyose kiragenda neza”.
Uyu musore wamaze imyaka 7 muri FC Barcelona, avuga ko mugenzi we, Lionel Messi babanye igihe kirekire, yamwongoreye ijambo abona ari iry’agaciro mbere yo kwerekeza muri Inter-Milan.
Ati “Ejo hanjye hazaza, nzishimira kuguma aha, ntabwo naje muri Inter kugirango mbanze nkire imvune yanjye ngaruke i Barcrlona, mbere yo gusinya muri Inter nabanje kuganira na Messi, yambwiye ko ngiye mu ikipe ifite amateka”.
Rafinha yavutse mu 1993, mu mujyi wa Sao Paul muri Brazil, ku myaka 18 nibwo yinjiye mu ikipe ya FC Barcelona, akazajya ajya mu kibuga asimbuye  Cesc Fabrigas wari uvuye muri Arsenal, mu 2013 nibwo yasinye amasezerano yo kugeza mu 2016, nyuma aza kuyongera. Ku wa 22 Mutarama 2018, agurwa na Inter Milan afite imvune yo mu ivi.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *