Meya wa Goma yasabwe ibisobanuro ku gahenge yasabye abagizi ba nabi mu gihe Tshisekedi yari ahari

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ibyo yatangarije mu itangazamakuru bitavuzweho rumwe, ku wa Gatatu itariki ya 07 Ukwakira, asaba abagizi ba nabi gutanga agahenge mu gihe Umukuru w’igihugu yari akiri i Goma, Umuyobozi w’uyu mujyi, Muissa Nkesse Timothée, arahamagarirwa kwisobanura ku nzego zimukuriye.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kasivita (Ku ifoto), kuri uyu wa Gatanu ushize akaba yaroherereje Umuyobozi w’Umujyi wa Goma ibaruwa isaba ibisobanuro ku magambo yatangaje mu masaha 48 uhereye igihe yakiriye ibaruwa.

Guverineri Kasivita ati:”Nakozweho n’ijwi ritangaje ryitiriwe wowe aho wasabye ko habaho agahenge ku bagizi ba nabi bakorera mu ifasi yawe mu gihe cyose Umukuru w’igihugu yamaze muri Goma, n’uko bishoboka ko byahita bisubukurwa nyuma yo kugenda kwe. Nkurikije ibirikubiyemo n’inshingano zawe, ndabasaba gusobanurira rubanda no kumpa mu masaha 48 uhereye umunsi wakiriyeho, ibisobanuro bikomeye kuri ibi watangaje ”.

Twabibutsa ko ku wa Gatatu, itariki ya 07 Ukwakira, nyuma y’umunsi umwe humvikanye urusaku rw’amasasu mu gace ka Mugunga hakicwa n’umuntu, Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Muissa Nkesse Timothée, yasabye abagizi ba nabi gutanga agahenge mu gihe Perezida Félix Tshisekedi yari ari muri uyu mujyi, bakazakomeza ibikorwa byabo byubugizi bwa nabi amaze kuhava.

Muissa Nkesse Timothée mu butumwa yatanze mu Giswahili bwahinduwe na 7SUR7.CD dukesha iyi nkuru yagiraga ati: “Ni igikorwa kibi bakoze. Niba bafite iyi myitwarire yo kurasa amasasu mu kajagari cyangwa no gufata bugwate abasivili, babanze batubabarire kugirango umukuru w’igihugu akore atuje, maze nasubira i Kinshasa, bashobora kuzareba uko basubukura ibikorwa bisanzwe byubugizi bwa nabi. Twatunguwe cyane no kubona ibikorwa nk’ibi ”.

Perezida Félix Tshisekedi yageze mu Mujyi wa Goma ku wa Mbere, itariki 05 ahava ku wa Kane 08 Ukwakira 2020. Muri icyo gihe, humvikanye urusaku rw’amasasu amajoro abiri. Ibi rero byatumye umuyobozi wa Goma asaba amabandi gutanga agahenge.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *