Nyuma y’igitero abitwaje intwaro bagabye mu gace ka Mugunga gaherereye mu mujyi wa Goma, kuri uyu wa 7 Ukwakira 2020 Meya Muissa Kense yasabye ko bareka gukomeza kwica no gushimuta mu gihe Umukuru w’Igihugu Perezida Tshisekedi akiriyo.
Mu masaa kumi n’ebyiri y’uwa 6 Ukwakira 2020, amabandi yitwaje intwaro agera kuri ane yagabye igitero kuri ‘boutique’ yo muri Mugunga. Byatangajwe ko yakomerekeje bikomeye abantu babiri (umwe muri bo yaje gupfa), ashimuta n’undi umwe.
Ni igikorwa cyafashwe nk’agasuzuguro bitewe n’uko Perezida Tshisekedi ari muri uyu mujyi. Byatumye Meya Muissa mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, asaba aya mabandi kwihangana byibuze, uyu Mukuru w’Igihugu akabanza yagenda.
Meya Muissa yagize ati: “Ibyo aya mabandi yakoze ntabwo ari byiza. Mu gihe Perezida ari hano, ntabwo yakabaye yica, yakabaye atubabarira Perezida wa Repubulika akabanza gukora ibyamuzanye, yarangiza gahunda ye hano i Goma, [amabandi] yakomeza ibikorwa byayo by’ubugizi bwa nabi asanzwe akora.”
Meya Muissa yakomeje agaragaza akababaro, ati: “Birababaje kubona ibi bikorwa byabaye Perezida wa Repubulika akiri hano.”
Igitero cyagabwe muri Mugunga hashize umunsi umwe Perezida Tshisekedi ageze mu mujyi wa Goma. Cyarakaje abaturage, bituma bigabiza umuhanda uhuza uyu mujyi na Sake muri Teritwari ya Masisi, bawufungisha amabuye. Basabaga ko uyu Mukuru w’Igihugu asubira i Kinshasa abanje kubakemurira ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe iwabo.


