1774343610902

Meya wa Nyabihu yasobanuye icyateye akarere ke kuba aka nyuma mu mihigo

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yatangaje ko akarere ke kabaye aka nyuma mu mihigo bitewe n’umuhanda wa Tubungo-Nyakiriba wagombaga kujya ku kigo nderabuzima utarakozwe kubera ibihe by’imvura byabaye bibi cyane.

Yabwiye RBA ati: “Twagize ikibazo cy’ibikorwaremezo aho twari dufite igikorwa cy’umuhanda witwa Tubungo-Nyakiliba wagombaga kujya kuri Centre de SantĂ© yafashaga abaturage kuba babasha kujyana umurwayi ku bitaro, ariko nk’ibyo bihe nababwiraga by’ibihe by’imvura byabaye bibi cyane byabaye impamvu yatumye ubwo muhanda utabasha gukorwa uko byari byemejwe, kandi mu isuzumwa ry’imihigo igikorwa nk’icyo ngicyo kigira ingaruka ku muturage iyo kitabashije kugerwaho mu manota yacyo gihita gishyira umuntu kuri zero.”

Meya wa Nyabihu yunzemo ko uriya muhanda atari wo gusa wabaye intandaro, kuko no ku ruhande rw’ubuyobozi bireba bakabona hari ahandi hantu hakabaye harashyizwe imbaraga.

Amanota y’imihigo y’uturere ya 2024/2025 aheruka gushyirwa hanze, yerekana ko Nyabihu ari yo yaje ku mwanya wa nyuma mu gihugu n’amanota 54.3%.

Aka karere kakurikiye aka Rulindo kabaye aka 28 ndetse n’aka Rubavu kabaye aka 27.

Akarere ka Ngoma ni ko kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 77.1%, gakurikirwa na Gisagara yaje ku mwanya wa kabiri n’amanota 76.7%, mu gihe Nyagatare yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 74.2%.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *