Umuyobozi w’Umujyi wa Orléans wo mu Bufaransa, Serge Grouard, yanze ko Umunyarwanda Protais Zigiranyirazo wigeze kuba Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ashyingurwa mu irimbi ryo muri uriya mujyi.
Ku wa Kane tariki ya 28 Kanama ni bwo Zigiranyirazo yagombaga gushyingurwa mu irimbi rinini ry’i Orléans, nyuma ya Misa yo kumusabira igomba kubera muri Église Saint-Paterne d’Orléans.
Meya w’uriya mujyi mu itangazo rigenewe itangazamakuru yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Kanama, yavuze ko “arwanyije yivuye inyuma ubusabe bw’uko Protais Zigiranyirazo ashyingurwa mu irimbi rinini rya Orléans, ku wa Kane tariki ya 28 Kanama 2025.”
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko Zigiranyirazo wapfuye ku wa 3 Kanama aguye i Niamey muri Niger “azwiho kuba yaragize uruhare rutaziguye kandi rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Byongeye kandi, izina rye ryahujwe n’iyicwa ry’umushakashatsi ku nyamaswa zo mu muryango w’inguge (primatologue) Dian Fossey mu 1985.”
Meya Serge Grouard, yavuze ko gutangaza ko Zigiranyirazo azashyingurwa mu irimbi rinini ryo mu mujyi abereye umuyobozi bisa n’ibitumvikana, ukurikije uburemere rw’ibyo aregwa.
Yavuze kandi ko ku ruhande rw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abafite ababo bayiciwemo, kuba Zigiranyirazo yashyingurwa muri ririya ririmbi bigize “igitutsi kitihanganirwa mu kwibuka abishwe”.
Protais Zigiranyirazo yabaye Perefe wa Ruhengeri hagati ya 1974 na 1989, akaba umwe mu bari bagize ‘Akazu’ kagize uruhare rukomeye mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi; dore ko ari musaza wa Agathe Kanziga, umugore wa Juvénal Habyarimana wabaye Perezida w’u Rwanda.
Ku wa 18 Ukuboza 2008 ni bwo yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda i Arusha igihano cyo gufungwa imyaka 20 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ku wa 16 Ugushyingo 2009 Urugereko rw’Ubujurire rumugira umwere.
Uyu mugabo uri mu Banyarwanda umunani babaga muri Niger nyuma yo gufungurwa, Meya wa Orléans yanze ko ashyingurwa muri uriya mujyi nyuma y’amasaha make Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bufaransa (IBUKA-France) usabye ko atashyingurwa muri kiriya gihugu.
IBUKA France mu itangazo yasohoye yari yavuze ko “kuba u Bufaransa bwaranze kumwakira akiri muzima, bukemera kwakira umurambo we ni igitutsi ku bikorwa byo kwibuka [Jenoside yakorewe Abatutsi].”
Yunzemo ko umuhango wo kumushyingura ugomba kwitabirwa n’ababarirwa muri 400 “ushobora gutuma Umujyi wa Orléans uhinduka ihuriro ry’abambari b’ubutegetsi bwakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.”


